Duhugurane: Sobanukirwa na Hypoactive Sexual Desire Disorder Indwara ibuza Igitsina Gore kwifuza no kwishimira Imibonano Mpuzabitsina

Spread the love

Hypoactive Sexual Desire Disorder ni Indwara izonga ab’Igitsina gore ikabangamira byinshi mu buzima bwabo. Rimwe na rimwe wifuza gukora imibonano mpuzabitsina ubundi ntubyifuze. Ibi birasanzwe rwose, niko umuntu abaho iyo ari muzima kandi adashaje cyane.

Gusa ariko n’ubwo bimeze bityo, buri wese agira ikigero yiyumvamo ko ameze neza mubijyanye n’imibonano mpuzabitsina bitewe n’ubunararibonye ndetse n’ubuzobere bwa buri umwe muri iki gikorwa.

Ariko iyo Umugore adafite ubushake buhagije cyangaw atakifuza gukora Imibonano nka mbere ndetse bikamubangamira, kenshi aba adwaye iyi ndwara izwi nka “HYPOACTIVE SEXUAL DESIRE DISORDER (HSDD)”

American Sexual Health Association (HSDD), isobanura ko ibi bifitanye isano n’ibura ry’ibyiyumvo biganisha ku mibonano mpuzabitsina cyangwa kutabasha kwinjira mu byiyumvo by’imibonano mu gihe cy’igikorwa, ibi bigatuma utamererwa neza muri wowe cyangwa se uwo mubana cyangwa mubonana ntanyurwe n’imyitwarire yawe.

Umuryango ukora ubushakashatsi ku buzima bw’abari n’abategarugori, wagaragaje ko 10% baba barwaye iyi ndwara, ikanaba indwara ya mbere yibasira abari n’abategerugori ndetse ikanabangamira ubuzima bw’imyororokere kurusha izindi.

Ni iki gitera Hypoactive Sexual Desire Disorder?

Indwara zinyuranye zishobora kuba intandaro yayo. Aha twavuga nka; Kanseri y’Amabere, Diabetes, Agahinda gakabije, Indwara zo myanya y’ibanga n’izindi…

Ibura ry’imisemburo ya Neurotransmitters kuko iyo ibuze bituma umuntu atakaza ubushake bw’Imibonano kandi kuyishimira bikaganuka.

Ibibazo mu Rukundo nabyo byaba intandaro yo kurwara iyi ndwara

Hari n’izindi mpamvu nyinshi zishobora kuba intandaro yo kurwara Hypoactive Sexual Desire Disorder.

Hypoactive Sexual Desire Disorder yavurwa igakira?

Hypoactive Sexual Desire Disorder iravurwa ndetse birashoboka ko wabana nayo ntiguteze ibibazo ubaye ubizi ko uyifite.

Mu gihe wumva ibyiyumvo byawe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byaragabanutse, wibyihererana egera inzobere mu buvuzi uvurwe.

Mu gihe cyo kuvura iyi ndwara, hari ibibazo ubazwa bine (4) aribyo byitwa “Decreased Sexual Desire Screener (DSDS)” bisobanura ubu burwayi.

Ibi bibazo bikaba bigizwe na;

  • Ese mu gihe cyashize waba waranyurwaga n’imyitwarire yawe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?
  • Ese haha harabayeho igabanuka ry’ubushake wari isanganywe?
  • Ese waba ubangamirwa no kutiyumvamo imibonano
  • Ese urifuza ko ibyiyumvo byawe by’imibonano bizamuka?.

Mu gihe umugore asubije oya muri kimwe muri ibi bibazo, ntabwo aba arwaye iyi ndwara ya Hypoactive Sexual Desire Disorder.

Iyo asubije yego, abazwa ibindi bibazo bitandukanye birimo;

  • Ubuzima amazemo iminsi
  • Niba aheruka kubyara
  • Ikigero cy’umunaniro afite
  • Imibanire n’uwo bakundana cyangwa bashakanye n’ibindi…kugeza hatahuwe niba koko arwaye Hypoactive Sexual Desire Disorder cyangwa ari ibindi bibazo.

Ubuvuzi bwa Hypoactive Sexual Desire Disorder bwiganzamo kuganiriza uyirwaye bikozwe na Muganga wabyigiye.

Biba byiza iyo bibaye uyirwaye ari hamwe n’umukunzi we, ku buryo byoroha gutahura uburyo bworoshye bwo kumuvura.

Ku bagore batagiye muri Menopause (Guhagarika kujya mu Mihnango ku mpamvu z’Imyaka), hari Imiti yitwa “Flibanserin” ibafasha gukira vuba.

Nyuma yo gusoma iyi nkuru, mwatwandikira ku zindi ndwara mwifuza ko twazabaganiriraho.

THEUPDATE ibifurije kugira Amagara mazina n’Ubuzima buzira Umuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *