Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Guinée-Conakry

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira no kwagura umubano w’ibihugu byombi yagiriraga muri Guinée-Conakry.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ko Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga i Conakry, aho yaherekejwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.

Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu yatangiye ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2023. Yari avuye muri Sénégal mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi ibiri.

Perezida Kagame yageze i Conakry yakirwa na mugenzi we, Mamadi Doumbouya, aho bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku bufatanye bw’impande zombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée Conakry muri Mata 2023, mu gihe mugenzi we, Mamadi Doumbouya yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2024, mu ruzinduko rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *