Nanjye byambayeho, kuva i Antananarivo kugera i Kigali, menya Impamvu Interineti iri kugenda nka kanyamasyo

Abakoresha Internet mu Burundi, Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania bakomeje kwinubira internet igenda nabi cyane mu gihe abatanga serivisi za internet muri Africa y’iburasirazuba bakomeje kwisegura ku bakiliya babo kubera iki kibazo.

Mu gitondo kuri uyu wa mbere, MTN Rwanda yatangaje ko “ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afrika y’Iburasirazuba kitaracyemuka”, ikomeza kwisegura ku bakiriya bayo, ejo ku cyumweru yari yavuze ko irimo “gukorana n’ababishinzwe kugirango iki kibazo gicyemuke vuba”.

Lumitel, yo mu Burundi yabwiye abakiliya bayo ko ikomeza gukora ibishoboka byose “kugira ngo internet nke ishobora kuboneka tuyisabikanirize abanywanyi bose”.

Kompanyi nka yo mu bihugu byo mu karere nazo ziratanga ubutumwa budatandukanye cyane n’ubu, ariko nyinshi ntizisobanura ikibazo cyabayeho mu by’ukuri.

Uku kugenda nabi kwa internet kurava ku kibazo ku ntsinga zica hasi mu nyanja ihuza aka karere n’ahandi ku isi ziciye muri Africa y’Epfo, nk’uko Ben Roberts inzobere muri ibi yabibwiye BBC.

Muri Werurwe (3) ikibazo nk’iki cyabayeho ku bice bimwe bya Africa y’iburengerazuba n’iy’amajyepfo.

Cloudflare Radar, ikurikirana imikorere ya connexion ya internet, ivuga ko Tanzania ari cyo gihugu cyagizweho ingaruka cyane aho yagabanutse ikagera kuri 30% by’urugero rwa connexion iba yitezwe.

Ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzania kivuga ko ibyabaye ari “ugucika burundu [kwa internet] ku bigo binini biyitanga”.

Ku mbuga nkoranyambaga, ibigo bitanga serivisi za Internet byakomeje kwisegura ku bakiriya babyo barakaye.

Safaricom muri Kenya yavuze ko “irimo guhura n’ikibazo”.

Airtel muri Uganda yavuze ko ifite ikibazo “muri serivisi zayo za internet”.

MTN Rwanda kuri X (yahoze ari Twitter) irimo gusubiza abakiliya bayo bafite ikibazo cya internet ngo “…harimo ikibazo rusange muri serivisi ya internet ariko ikipe ibishizwe iri kubinoza byihuse nibikemuka turabamenyesha.”

Malawi, Mozambique na Madagascar nabyo byagize ibibazo nk’ibi, nk’uko Cloudflare Radar ibitangaza.

Ben Roberts wo mu kigo Liquid Intelligent Technologies, yavuze ko rumwe mu ntsinga zica ku nkombe za Africa y’iburasirazuba, ku cyumweru mu gitondo rwacikiye muri 45km mu majyaruguru y’umujyi wa Durban muri Africa y’Epfo.

Urundi rutsinga nawo ngo rwaracitse. Yahakanye ko ibi byaba ari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, avuga ko ishobora kuba ari impurirane ibabaje.

Izindi ntsinga zihuza Africa y’iburasirazuba n’Uburayi na zo zirahari kandi internet iragenda igaruka buhoro buhoro uko ‘data’ zigenda zicishwa kuri iyo migozi yindi.

Gusa kuko ‘data centres’ (ububiko bw’amakuru) za kompanyi nini nyinshi muri Africa y’Epfo zicisha kuri rwa rutsinga Eassy niyo mpamvu byagize ingaruka zikomeye.

Muri Werurwe, gucika kwa internet kunini kwavuzwe mu bihugu birimo Afrika y’epfo, Nigeria, Ivory Coast, Liberia, Benin, Ghana na Burkina Faso.

Nabwo cyari ikibazo cyo kuri ziriya ntsinga zica mu nyanja. Impamvu ntiyasobanutse neza ariko byateye kwinuba kwa miliyoni nyinshi z’abakoresha internet. (BBC)

Aho internet yagize ibibazo muri Afrika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *