Perezida Biden yemeje ko abakozi ba USA bamaze gukurwa muri Sudani

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, yatangaje ko abakozi b’iki gihugu n’Imiryango yabo bari muri Sudani bamze gukurwayo kubera Umwuka w’Intambara ukomeje gututumba muri iki gihugu.

Bwana Biden agaruka kuri iyi ngingo yagize ati:”Ku itegeko ryange, kuri uyu wa Gatandatu, igisirikare cya Amerika cyakoze igikorwa cyo kuvana abantu bacu i Khartoum”

Ibi bije mu gihe muri Sudani by’umwihariko mu Murwa mukuru Khartoum, hadutse imvururu zatewe naba Generale babiri bahanganiye ubutegetsi.

Umunyabanga wa Amerika, Antony Blinken yasobabuye neza ko nyuma y’uko Abanyamerika bakuwe i Khartoum, imirimo ya Ambasade “yahagaritswe bitari ibya burundu.”

Itsinda rigizwe n’abarwanyi badasanzwe 100, nibo batumwe i Khartoum, gusa Umunyamabanga w’igisirikare cya Amerika yavuze ko igikorwa cyayobowe n’itsinda rya Amerika rishinzwe ibikorwa byo muri Afurika.

John Bass, Umunyamabanga wungirije w’agateganyo ushinzwe imicungire n’umutungo, yavuze ko abasaga 100 aribo bakuwe muri Sudani, barimo Abanyamerika bakoreraga Ambasade ndetse n’inzobere muri Dipolomasi zo mu bindi bihugu.

Bwana Bass yagize ati:”Nta bakozi ba Amerika basigaye i Khartoum kuri ubu. Gusa hari umubare muke w’abasigaye bagiye kuri Ambasade.”

Muri Sudani, abatari bacye bamaze guhitanwa n’imirwano, mu gihe abandi bakomeje gukomereka uko bwije nuko bukeye.

Ibi bikaba bigaragara nk’aho aribyo byateye Amerika inkeke, igafata icyemezo cyo gukurayo abantu bayo.

Amerika yatangaje kandi ko hari gushyirwaho uburyo bwo gufasha abandi Banyamerika bifuza gutaha kubona inzira zitagoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *