Nyuma ya Kigali, Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon yerekeje i Bujumbura

Nyuma yo kumara iminsi Ibiri i Kigali mu Rwanda, Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Général de Brigade Brice Clotaire Oligui Nguema, kuri uyu wa gatanu yagiye mu Burundi mu rugendo rw’amasaha make muri mbere y’uko asubira i Libreville.

Ni mu rukurikirane rw’ingendo ari gukorera mu bihugu bitandukanye by’Afurika kuva ahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo ku wa 30 Kanama uyu mwaka.

Général Brice Nguema yageze i Bujumbura mu Masaha ya saa Saba, yururukira ku Kibuga cy’indege kitiriwe Melchiro Ndadaye.

Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi, Bwana Albert Shingiro wari hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Iterambere rusange, Martin Niteretse.

Nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakuru b’Ibihugu, yanyujijwe kuri Tapi Itukura, ahabwa icyubahiro cya gisirikare ndetse yakirwa n’Imbyino n’Umurishyo w’Ingoma z’Abatimbo.

Nta baturage benshi bo muri Gabon bagaragaye ku Kibuga cy’Indege Melchior Ndadaye, kuko abari bahari byagaragaraga ko bari bameze nk’abaje bamuherekeje.

Brice Clotaire Oligui Nguema yahiritse Ali Bongo tariki ya 30 Kanama (8) 2023.

Yamuhiritse nyuma y’uko Akanama gashinzwe gutegura Amatora yatangaje ko yatsindiye Manda ya Gatatu, iyi ikaba itari ishyigikiwe na gato n’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi.

Général Nguema amaze iminsi akorera Ingendo z’Akazi mu bihugu by’Afurika bitandukanye.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru yari mu Rwanda, mu gihe mbere yaho yari yasuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo).

Bwana Nguema yahise yerekeza ku Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Ntare Rushatsi House.

Akihagera, yagiranye Ibiganiro na Perezida Ndayishimiye mbere y’uko asubira muri Gabon.

Uretse kuba Uburundi na Gabon bihurira mu Muryango w’Ibuhugu bya Afurika yo hagati, Communaute Economique des Etats d’Afrique Centrale (CEEAC), nta mubano udasanzwe Ibihugu byombi byari bisanganywe.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye na politike y’Ibihugu, bavuga ko izi ngendo ari gukora zigamije gushaka Amaboko y’Ibihugu bishobora kumushyigikira.

Asuye Uburundi kandi mu gihe mu minsi isheze naho havuzwe ibuhuha by’abashaka guhirika Ubutegetsi, kugeza ubwo Perezida Ndayishimiye atangarije Abarundi ko aya makuru yise Ibihuha yazanywe n’abahora bashaka “Gusiga Icyasha Uburundi kuko babonye bwongeye kugira ijambo mu Mahanga”.

Uburundi ni kimwe mu bihugu byavuzwemo ‘Coups d’État’ nyinshi muri Afurika kuko zose zigera kuri 11 ubariyemo n’izaburijwemo.

Iyageragejwe vuba igapfumbywa, ni iyo mu 2015 yari igamije guhirika Ubutegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *