Gaza: Hamas ihagaze he mu biganiro byo guhagarika Intambara ihanganyemo na Isiraheli

Mu gihe Intambara ikomeje guca ibintu muri Gaza ho muri Palestine hagati y’Ingabo za Isiraheli “IDF” n’Umutwe wa Hamas ugenzura agace ka Gaza, hari amakuru aganisha ku guhagarika aya makuba akomeje gutikiza abaturage.

Amakuru THEUPDATE ikesha Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, avuga ko uyu Mutwe washimuse Abanya-Isiraheli basaga 200 barimo abana 20.

Aya makuru kandi akomeza yemeza ko mu gihe Hamas yakwererwa ko hahita hahagarikwa Intambara Isiraheli yabashojeho iri no guhita abaturage b’Inzirakarengane, nayo yahita irekura bamwe mu bafashwe bugwate.

N’ubwo aya makuru ahari, ariko kugeza ubu, Isiraheli ntago iyakozwa.

Ni mu gihe kandi bivugwa ko Hamas atariyo ifite izi Mbohe zose, kuko ngo zimwe ziri mu maboko y’abandi barwanyi.

Kuba aba Banya-Isiraheli bakiri Imbohe muri Gaza, biravugwa ko ari kimwe mu gikomeje gushyushya Imitwe y’Ingabo za Isiraheli “IDF”, zikomeje kwambarira Urugamba hafi y’Umupaka na Gaza.

Kugeza ubu, izi Mbohe ziracyafite amahirwe yo kurekurwa ari bazima, mu gihe ibiganiro hagati y’impande zombi byatanga umusaruro.

  • Ingabo za Isiraheli zitangaza ko zagabye Ibitaro ahantu 100 hatandukanye hakorera Hamas

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Ingabo za Isiraheli zatangaje ko mu Ijoro ryakeye zagabye Ibitero mu Bigo birenga 100 bikoreramo Umutwe wa Hamas.

Ibi Bitero, Isiraheli ivuga ko byahitanye bamwe mu Barwanyi bagize uruhare mu Bitero bya Tariki ya 07 Ukwakira 2023, Umutwe wa Hamas wagabye ku Butaka bwa Isiraheli mu gice cy’Amajyepfo.

Iri Tangazo rikomeza rivuga ko, Indege z’Intambara z’Igisirikare cya Isiraheli arizo zagabye ibi  Bitero, byibanze mu Nzira zo mu munsi y’Ubutaka zikoreshwa na Hamas, Ububiko bw’Imbunda ndetse n’ahandi hantu hatandukanye uyu Mutwe ukoresha utegura Ibitero.

Mu bishwe, nk’uko iri tangazo rya IDF ribivuga, harimo Amjad Majed Muhammad Abu Odeh, “Umusirikare wa Hamas urwanira mu Mazi wagize uruhare mu Bwicanyi bwibasiye Abasibiri ba Isiraheli tariki ya 07 Ukwakira 2023”.

Iri Tangazo kandi ryakomeje rivuga ko uyu Mutwe w’Abarwanyi Isiraheli ivuga ko ukora Iterabwoba, wagize uruhare mu Bitero byo mu Kirere byagabwe kuri Isiraheli, ngo washegeshwe n’ibi Bitero byo mu Ijoro ryakeye.

Uretse ibi kandi, Ingabo za Isiraheli zatangaje ko warashe ku Mbunda zakoreshwaga na Hamas zari zibitswe mu Musigiti uherereye mu Karere ka Jabalya.

Gusa, iri Tangazo ntacyo rivuga ku Gitero bivugwa ko cyagabwe ku Nzu yegereye Urusengero muri Gaza.

Mbere y’iri Tangazo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Gaza, yari yatangaje ko Igitero cya Isiraheli mu gace karimo Urusengero rw’Abagereki, cyahitanye ndetse kikanakomeretsa umubare utari muto w’abantu bari bagiye kuhashakira Ubuhungiro.

Ababonye iki Gitero, batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko aha hantu hari hafi y’Urusengero rwitiriwe Mutagatifu Porphyria.

Uru Rusengero Rwantere, ni rwo Rusengero rumaze imyaka myinshi muri Gaza.

Nk’uko ababibonye babivuga, igi Gitero cyangije uruhande rw’uru Rusengero ndetse kinasenya Inzu yari iruhande yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *