Nyaruguru: Baremerewe n’amafaranga y’Umurengera bari gusabwa ku Nguzanyo yo guhinga Icyayi bahawe


image_pdfimage_print

Mu karere ka Nyaruguru hari abaturage bari mu ihutizo rikomeye aho bahawe inguzanyo mu Manyarwanda none bari gusabwa kwishyura mu Madorari.

Abahinzi b’icyayi bakorana na sosiyete SCON mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko barimo gusabwa kwishyura amafaranga y’umurengera ku nguzanyo bahawe ngo batangire guhingira icyayi iyi sosiyete.
Ubusanzwe uko SCON ikorana n’abashaka guhinga icyayi, ibaha inguzanyo y’amafaranga, ikabagurira ingemwe z’icyayi ndetse n’ifumbire byose bizishyurwa nta nyungu igiyeho nk’uko bikubiye mu masezerano aba baturage bagirana na SCON.

Ibi byose bikorwa hagamijwe gushaka icyayi gihagije kizakoreshwa ubwo uruganda rw’iyi sosiyeye ruri kubakwa mu Murenge wa Kibeho ruzaba rwatangiye gutunganya umusaruro.

Ikibazo kuri ubu aba bahinzi basigaranye ngo ni uko bari gusabwa kwishyura habariwe ku gaciro k’amadorari nyamara amafaranga barayahawe habariwe ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda, ibintu aba bahinzi bavuga ko birimo kubahendesha kuko agaciro k’amadorari kadasiba kuzamuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *