Icyayi cy’u Rwanda cyaciye Agahigo nyuma yo kwinjiza asaga 1,000,000$ mu Minsi Irindwi ku Isoko mpuzamahanga

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi gifite agaciro k’asaga miliyari 1Frw.

Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva kuwa 18 Werurwe kugeza kuwa 24 Werurwe 2023, muri rusange icyayi cyose cyoherejwe mu mahanga gipima toni 471 kikaba cyaragurishijwe 1.270.752$.

Iki cyayi cyagurishijwe cyane mu bihugu bya Pakistan, u Bwongereza, Kazakhstan, Iran na Misiri, aho ikilo cyagurishijwe ku mpuzandengo y’amadolari 2,6.

Imboga, imbuto n’indabo zoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize bingana na toni 366, bikaba byaragurishijwe 742.028$, aho ikilo cyagurishijwe ku mpuzandengo y’amadolari 2.

Ibihugu byoherejwemo imboga, imbuto n’indabo cyane ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa.

Ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize ipima toni 127.5, yinjije 500.582$, aho impuzandengo ku kilo amadolari 3,9. Yaguzwe cyane mu Busuwisi n’u Bwongereza.

Ibikomoka ku matungo nk’inyama byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize byinjirije u Rwanda 266. 001$, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ifu byinjije 2.121.018$.

Ibinyabijumba byinjije 277.911$, ubunyobwa bwinjije 557.781$ ibindi bikomoka ku buhinzi byinjiza 116.910$. Byoherejwe cyane muri RDC, Sudani na Oman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *