Nyanza: Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 35 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, Abanyamuryango baremeye abatishoboye

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Mututu mu Karere ka Nyanza, bakoze Ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho.

Mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibyiza abaturage bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, baboneyeho koroza Mukamporera Domithila utuye mu Mudugudu wa Kanyinya.

Nyuma yo korozwa iyi Nka, Mukamporera Domithila yavuze ko ari intangiriro y’Imibereho myiza

Ati: Ubu iyi nka izajya imfasha kubona ifumbire, kandi nibyara mbone amata nyagurishe ndetse nanihere abana. Harakabaho umuryango FPR-Inkotanyi.

Chairman (Umuyobozi) w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari ka Mututu, Rudahunga Faustin, agaruka kuri uyu munsi, yavuze ko nk’Abanyamuryango bisuganyije bagatekereza icyo bakora, basanga ari ngombwa gushyigikira gahunda ya Perezida Paul Kagame, by’umwihariko izwi nka ‘Girinka Munyarwanda’.

Ati:“Mu gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Chairman w’Umuryango ku rwego rw’Igihugu, twe nk’Abanyamuryango bo mu Kagari ka Mututu tworoje Inka Umuturage wacu.”

Umupfasoni Solange, Vice-Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Kibirizi, yashimiye Abanyamuryango bo mu Kagari ka Mututu ku bushake bagaragaje mu gushyigikira gahunda ya Girinka, nk’uko bahora babishishikarizwa na Perezida Paul Kagame.

Ati:”Inka ni iye bwite, nayifate neza ayiteho kandi izamugirira akamaro ku buryo n’abo baturanye bazabona ko hari aho yamuvanye ikaba hari aho imugejeje”.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Mututu bakase Umutsima mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho

 

Mukamporera Domithila yorojwe Inka mu rwego rwo gukomeza kumusindagiza mu nzira igana Iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *