Kwibuka-29: I Nyagatare huzuye Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwatanzweho Miliyoni 900 Frw

Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo u Rwanda rwinjire mu Cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, yavuze ko tariki ya 28 Mata 2023, ari bwo hazatahwa ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Akarere, rwuzuye rutwaye Miliyoni 900.

Akarere ka Nyagatare kuri ubu kubatsemo Inzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi,  ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi Ibihumbi 80.

Zubatse  mu Mirenge ya Gatunda, Matimba na Kiyombe, n’urundi ruri ku mugezi w’umuvumba mu Murenge wa Nyagatare nk’Urwibutso rw’abishwe bakajugunywa mu Migezi, Inzuzi n’Ibiyaga.

Kwibuka ku nshuro ya 29  Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Nyagatare, bizatangirizwa ku Rwibutso rwa Gatunda mu Murenge wa Gatunda, tariki 07 Mata 2023.

Meya Gasana yasabye abaturage kuzitabira gahunda zateganyijwe mu Cyumweru cy’Icyunamo, hirindwa Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byateza Umutekano mucye, birimo nk’amagambo asesereza n’ibindi bidahwitse.

Urwibutso rw’Akarere ka Nyagatare, rwubatse mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

Kuri ubu rwamaze kuzura, hakaba hasigaye imirimo y’isuku hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *