Nyamasheke: Impanuka y’Umukingo yahitanye 2 ikomeretsa 8

Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye ahari kwagurirwa urwibutso rwa Rwamatamu mu Murenge wa Gihombo i Nyamasheke. 

Abatekinisiye banzuye ko imirimo ikomeza ariko gake gake hakarebwa imiterere y’aha hantu.

Bubakaga umukingo w’aharimo kwagurirwa imva rusange bigeze mu ma saa tatu uwo mukingo urariduka.

Imirimo yo kubaka yahise ihagarara, abo umukingo utagwiriye batangira gucukura ngo bakuremo bagenzi babo.

Muri ubwo butabazi basanze babiri bahise bitaba Imana, umusore w’imyaka 18 wari waje gukora mu izina rya mama we umubyara utabonetse ndetse n’umugabo wa 57 bombi bakomoka i Nyamasheke, abandi 8 barakomereka boherezwa mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi.

Birakekwa ko intandaro y’uku kuriduka yaba ari amazi yinjiye mu butaka bukoroha.

Twagirayezu Innocent uhagarariye imirimo kuri iyi chantier yavuze ko bagiye kubanza kongera kuhasuzuma.

Ubuyobozi bw’Akarere bwahumurije ababuriye ababo muri iyi mpanuka ndetse Mukankusi Athanasie, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza abizeza ko Akarere gakomeza kubaba hafi, no gukomeza gukurikirana ko iyi mirimo itadindira kandi mu mahoro.

Aha hari kubakwa ni ahazagurirwa imva rusange y’urwibutso rwa Rwamatamu rushyinguyemo imibiri ibihumbi bisaga 47 y’Abatutsi bazize Jenoside, hakaba hazanimurirwa n’indi yo mu zindi nzibutso zo muri aka gace.

Aha harimo kubakwa kuva mu mpera z’ukwa 6 uyu mwaka bikaba biteganyijwe ko mu kundi kwa Gatandatu hazaba huzuye hatwaye amafaranga asaga miliyoni 700 y’u Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *