CAF CC: Ingabire Egidie Bibio wa RBA yanenze ibyatangajwe na mugenzi we Cyubahiro Robert ku gusezererwa kwa Rayon Sports 

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora rigana mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup, umukino wahuje Rayon Sports yo mu Rwanda na Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya.

Iminota 90 y’uyu mukino, yasize amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1 nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza.

Nyuma y’uyu musaruro, amakipe yombi yahise yerekeza muri penaliti mu rwego rwo kuyakiranura.

Izi penaliti ntago zigeze zihira Rayon Sports, kuko yaziserereweho, nyuma y’uko yinjije ebyiri gusa, mu gihe Al Hilal Benghazi yinjije enye, bityo iyisezerera ku giteranyo cya penaliti 4-2.

Ubwo uyu mukino warangiraga, abatari bacye bifatiye mu gahanga Rayon Sports, by’umwihariko abakunzi cyangwa abafana ba mukeba wayo APR FC.

Aba, bayishongoragaho bavuga ko yananiwe kujya mu matsinda mu gihe nyamara aribyo yari imaze iminsi iririmba.

N’ubwo bakoraga ibi ariko, iyi kipe yabo (APR FC), yari yaraye inyagiriwe mu Misiri (Egpyt), ibitego 6-1 n’ikipe ya Pyramids SC.

Bamwe mu bennyeze Rayon Sports, barimo Umunyamakuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro Robert uzwi nka McKenna.

Uyu abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze twitwa Twitter, yanditse amagambo agira ati:“FERWAFA irimo kwiga uburyo Shampiyona yazaba mu matsinda kugira ngo Rayon Sports iyakine”.

Nyuma y’uko yanditse aya magambo, Ingabire Egidie uzwi nka Bibio, ntiyanyuzwe n’ibyatangajwe n’uyu mugenzi we basangiye gukorera Igitangazamakuru cy’Igihugu.

Ingabire yagize ati:“Oya shaaa, basi wowe berere imbuto”.

Muri uku gusubizanya, Cyubahiro yagize ati:“Igiti cyera imbuto ibindi bitera cyuma vuba”.

Gusa, bamwe mu basomye ibyanditswe na Cyubahiro, bibajije niba ari amashyengo yo muri Siporo cyangwa ari kwa kuri gushirira mu biganiro.

Ingabire Egidie Bibio ni Umunyamukuru ukora mu Ishami ry’amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV)

 

Cyubahiro Robert McKenna, akora kuri Radiyo Rwanda na Magic FM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *