Nyamasheke: Bongeye gusaba ikorwa ry’Umuhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri

Mu bikorwa by’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri wibanze ku gusibura inzira z’amazi ku mihanda n’ibyobo bifata amazi, abatuye mu Murenge wa Bushenge muri Nyamasheke bongeye gusaba ko umuhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri wakorwa ku buryo burambye.

Ni umuhanda uhuza Imirenge itatu ariko kuwugenda mu gihe cy’imvura biragoye.

Abaturage bagaragaza ko ibikorwa bazindukiyemo bituma uyu muhanda ugendeka igihe gito ariko bidahagije bagasaba ko wakorwa ku buryo burambye.

Umuyobozi w’agateganyo  w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire agaragaza ko uyu muhanda uhangayikishije cyane ku buhahirane ariko ngo birenze ubushobozi bw’Akarere.

Senateri Mukakarangwa Clithilde waje kwifatanya n’abaturage mu muganda, avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda bazakigeza ku nzego zo hejuru kugashakirwa ibisubizo.

Uyu muhanda Bushenge-Shangi -Nyabitekeri ufite uburebure bwa kilometero 30, ahagomba gukorwa hateye ikibazo ni kilometero 27 kuko hari igice gito cya kilometero 3 kirimo kaburimbo muri Bushenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *