Amashanyarazi y’Urugomero rwa Rusumo  agiye gutangira gukoreshwa

Mu gihe abaturage bo mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi bifuza ko umuriro w’amashanyarazi wakwiyongera kugira ngo yihutishe iterambere, inama y’abaminisitiri b’ibyo bihugu bihuriye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo iratanga icyizere ko imirimo yo kubaka uru rugomero izarangira mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 usaza.

Iyo uganiriye na bamwe mu batuye mu bihugu by’u Rwanda na Tanzania bamaze igihe bahanze amaso iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, bavuga ko barutezeho byinshi mu iterambere kuko amashanyarazi aracyari make kandi ari kimwe mu bikorwa remezo bihindura imibereho yabo aramutse abonetse mu rugero ruhagije.

Mu nama ya 15 y’abaminisiri bafite mu nshingano ibijyanye n’ingufu mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania yabereye mu Ntara ya Ngara muri Tanzania, abo baministiri basuye urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo bareba aho imirimo yo kurwubaka igeza barabyishimira, kuko ruje gutanga igisubizo ku iterambere ry’ibyo bihugu dore ko n’imirimo igeze ku musozo nk’uko Ministiri ushinzwe ingufu mu Burundi Eng Ibrahim Uwizeye yabitangaje.

Ministiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Dr Jimmy Gasore avuga ko imirimo igana ku musozo ndetse ngo mu Kuboza uru rugomero rwa Rusumo rushobora gutahwa.

Megawati 80 nizo ziteganyijwe kuzava kuri uru rugomero rw’amashanyarazi uru rugomero, azasarangwanywa ku buryo bungana mu bihugu birusangiye.

Imirimo yo kurwubaka ikaba igeze ku kigero cya 99,7%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *