Nyagatare: Hatashywe Ikiraro cyo mu Kirere 

Abaturage bo mu Tugali twa Cyenjojo na Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bishimiye ikiraro bubakiwe kibahuza kuko batandukanye no gukora ingendo ndende no kuzenguruka bajyana umusaruro wabo ku isoko.

Iki kiraro kireshya na metero 60 kinafite ubushobozi bwo kwikorera hafi toni 20, cyubatswe mu mezi atatu kikaba  cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 106,587,952.

Mu miterere y’utu Tugari twombi ubusanzwe tugabanywa n’umugezi w’Umuvumba aho abaturage batwo  bakunze kujya bumvikanisha ko bakeneye ikiraro.

Gasana Stephen umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, aravuga ko gahunda yo kubaka ibiraro mu Karere aho bikenewe ikomeje ndetse ko uko byubakwa bihindura imibereho y’abaturage nabo bagasabwa kubifata neza.

Iki kiraro gikoze ku buryo kinyurwaho n’abanyamaguru ndetse n’ibinyabiziga bito nka moto n’amagare, kikaba cyizafasha abaturage barenga ibihumbi 6 bo muri twa Tugari tubiri.

Meya Gasana Stephen yavuze ko gahunda yo kubaka Ibiraro muri aka Karere bizakomeza aho bikenewe

 

Abatuye Akarere ka Nyagatare bishimiye ko kigiye kubakura mu bwigunge

 

Iki kiraro kireshya na metero 60M kinafite ubushobozi bwo kwikorera hafi Toni 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *