Nyabihu: Nyuma yo kwiteza imbere abikesha Umwuga w’Ububaji, Ingabire yakebuye bagenzi be bagitonora Inzara

Ingabire Monica ni umukobwa w’imyaka 25 wo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, uvuga ko gukora uumwuga w’ububaji byamuhinduriye ubuzima, akaba ari n’aho ahera asaba abakobwa kwihangira umurimo mu rwego rwo kwirida ubushomeri no kwishora mu zindi ngeso mbi.

Uyu mukobwa akorera umwuga w’ububaji mu Gakiriro ka Jenda akaba akora ibikoresho bitandukanye birimo, intebe, ameza, utubati n’ibindi bikundwa n’abahahira ibikoresho byo mu nzu muri ako Gakiriro.

Kuri we asanga abakobwa n’Abanyarwandakazi muri rusange bakwiye kwihangira umurimo, anenga bamwe bajya bavuga ngo ntabwo bakwiyanduriza inzara n’imisatsi, abandi bakavuga ko byakwangiza ubwiza bwabo.

Yabikomojeho ahereye kuri bagenzi be biganye kuri ubu hakaba hari abishoye mu ngeso mbi harimo ubusinzi n’ubusambanyi, aboneraho kwemeza ko umwuga w’ububaji ari kimwe mu byazamura umuntu mu buryo bwihuse, yaba umukobwa cyangwa umuhungu, umugabo cyangwa umugore.

Ati:“Njyewe nkimara kwiga amashuri atatu yisumbuye nkabura uburyo bwo gukomeza kwiga, nahisemo gutekereza umwuga wazamfasha mu iterambere, ni bwo naje hano rero nimenyereza umwuga w’ububaji mu gihe cy’amezi 3; nabonaga ari ibintu bizangora ariko buhoro buhoro nagiye mbona ko ari ibintu byiza kandi bimpa amafaranga”.

Uyu mukobwa uteganya kuzashinga urugo ashimangira ko kubaza asanga bimuha amafanga akaba azakomeza uyu mwuga w’ububaji kuko abona umuhesha ishema kandi ngo ni ho akura amafaranga yo kwikenura.

Yagize ati:“Umwuga w’ububaji ni mwiza cyane kandi uzana amafaranga menshi mu gihe gito, nk’ubu maze imyaka 2 nkukora ariko maze kuguramo umurima wa miliyoni 3, mfite inyana mu rugo n’ingurube 4, ibi byose mbikesha ububaji, kandi mbona narahisemo neza kuko abahisemo gukora imisatsi bibasaba kujya mu mugi, ariko njyewe nitahira mu rugo, bivuze ko hari ubwo duhunga imirimo yaduteza imbere hafi y’iwacu tukirukira mu mijyi, njye numva n’ubwo nzashaka umugabo nzakomeza kubaza”.

Habumugisha Jean Paul ni umwe mu bagabo bakorana na Ingabire mu gakiriro ka Jenda, avuga ko uyu mukobwa ari intangarugero mu bagore n’abakobwa bo mu karere kabo.

Yagize ati: “Uyu Ingabire njye mbona ari bandebereho, kuko abagore n’abakobwa benshi bakunze kwinemfaguza imwe mu mirimo kugira ngo batangiza ubwiza bwabo nyamara muri kino kigo tuhafite umukobwa umwe wenyine uza aje gukorera amafaranga, abandi baba baje kuhasura abasore ngo babagurire fanta, abandi baba baje gutoraguramo inkwi, uyu Ingabire we nko ku munsi ntiyabura gukorera nk’ibihumbi 20, iyo yabonye komande, ikindi uyu mukobwa arizigamira, n’abandi nibaze bige umwuga biteze imbere”.

Kuri ubu, Ingabire ashimangira ko ngo iyo isoko ryagenze neza kuri we atabura guhembwa ibihumbi 200, abikesha ububaji, aho akora inzugi, intebe, utubati n’ibindi, we akora uyu mwuga mu gihe ngo abenshi bazi ko ari umwuga w’abagabo.

Intego ya Ingabire mu minsi iri imbere ni ugushinga ibarizo nyuma yo kubona uburyo bwo kugura imashini zibaza, akazatanga akazi ku rundi rubyiruko n’abandi banyarwanda.

Nyabihu: Umukobwa wahiriwe n’ububaji anenga abanga kwiyanduriza inzara n’imisatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *