Ntibisanzwe: Pakistan yitandukanyije n’Umuturage wayo wagaragaye mu bahataniye Ikamba rya ‘Miss Universe’

Igihugu cya Pakistan cyo ku Mugabane wa Aziya, cyatangaje ko kuba umwe mu bakobwa bakomoka muri iki gihugu yagaragaye mu bahataniye Ikamba rya ‘Miss Universe’ ari Urukozasoni kuri iki gihugu.

Ku ikubitiro, byamaganiwe kure na Senateri Mustaq Ahmed wo mu ishyaka Jamaate-Islame.

Mu gihe kingana n’imyaka 70 Pakistan idahagararirwa muri iri rushanwa, Robin yatoranyijwe mu bandi bakobwa 5 bagomba guhatana muri iri Rushanwa ryabereye muri Mardives.

Mu ijonjora rya kabiri ryakorewe kuri Zoom, Wica Robin yabajijwe ikintu yumva yazakorera Igihugu cyamwibarutse.

Yabasubije agrita ati:“Nifuza guhindura imyumvire kuko ari Igihugu kiri inyuma”.

N’ubwo yatangaje ibi, abakurikiranira hafi imibereho y’iki gihugu, bavuga ko bizamugora nyuma y’amagambo yamuvuzweho ubwo yagaragaraga mu biyamamaza.

Ntawangwa na bose

N’ubwo Igihugu cye cyamuciriye akari Urutega, bamwe mu Banyamideri, Abanyamakuru n’Abanditsi, bashimye amahitamo ye babinyujije ku rubuga X rwahoze ari Twitter.

Bamwe muri aba, barimo Umunyamakuru Mariane Baabar yamutatse nk;ufite Ubwiza n’Ubwenge.

Erica Robin yarangije Amashuri muri Kaminuza ya Leta izwi inka College of Commerce & Economic, ashimangira ko nta kosa yakoze.

Ati:“Nta tegeko na rimwe nishe ku mahitamo nakoze yo guhagarika Igihugu cyanjye “Pakistan” ku rwego rw’Isi. Ndi gushyiraho akanjye mu rugamba rwo kurwanya imyumvire yatubujije kubaho twibohoye, ahubwo tukabaho nk’aho turi mu Bukoroni.

Amafoto

Erica Robin: Miss Universe Pakistan's 10 stylish looks on Instagram

Pakistan's 'shameful' first Miss Universe contestant - BBC News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *