Kimenyi na Muyango bagiye gusezerana imbere y’Imana

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, Umunyamakuru wa ISIBO TV, bagiye gusezerana imbere y’Imana .

Hashize imyaka 3 kimenyi yves yambitse impeta ya Fiançailles Uwase Muyango Claudine ndetse kuri ubu bafitanye umwana w’umuhungu.

Hari Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje.

Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk’umugore n’umugabo ubu bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu, witwa Kimenyi Miguel Yannis.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu muryango zaganiye na THEUPDATE, zahamije ko imyiteguro y’Ubukwe bwabo irimbanyije, bikaba biteganyijwe ko buzaba mu Kuboza 2023.

Ni ubukwe barimo gutegura mu ibanga ariko inshuti zabo n’imiryango bakaba bazi neza ibijyanye n’ubu bukwe buteganyijwe mu mpera zuyu mwaka.

Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 5 y’uburyohe bw’urukundo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *