“Nta n’umwe twasabye gukorana cyangwa kohereza Abimukira mu Rwanda” – Perezida Kagame

Mu nama mpuzamahanga ku bukungu izwi nka Qatar Economic Forum iri kubera muri Qatar, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutigeze rusaba umuntu uwo ariwe wese gukorana narwo cyangwa kohereza Abimukira mu Rwanda, ko ahubwo ari igitekerezo cyafashwe mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko hari ibindi bihugu byifuje kugirana n’u Rwanda ubufatanye nk’ubwo rwagiranye n’u Bwongereza.

Ku birebana n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, Perezida Kgame yagize ati:

“Mbere na mbere nta muntu n’umwe twasabye ko dukorana cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda, ahubwo ni igitekerezo cyaje mu rwego rwo gukemura ikibazo. Ibibazo by’abimukira bishingiye ahanini ku busumbane buriho butuma habaho urwo rujya n’uruza ariko nanone umuzi w’ikibazo ushobora kuba umutekano muke mu bice bimwe na bimwe by’Isi.”

Perezida Kagame avuga ko nyuma yo kumva iki kibazo ariho haherewe hashakwa ubufatanye n’ibindi bihugu mu gushaka umuti wo gukemura iki kibazo.

“Ubufatanye bwacu rero bwaje mu rwego rwo kuvuga tuti twakemura iki kibazo dute? Aho rero niho twahereye iyo mikoranire igamije kongera gutuza abimukira na bo bakagira ubwisanzure bwo gukora ibyo bifuza gukora babikoreye ahantu hatekanye.”

Perezida Kagame kandi avuga ko kuba u Rwanda rwakwakira abimukira baturutse mu Bwongereza bitaba ari ubwa mbere bikozwe n’u Rwanda kuko n’ubundi ubu bufatanye bwaje busanga u Rwanda rwakira n’abandi bimukira barimo abaturutse muri Libya.

“Ikindi ni uko iki kibazo cy’abimukira mu Bwongereza cyaje nyuma tumaze igihe twakira abimukira bavuye muri Libya bari barahezeyo kubera umutekano muke waho. Hari Abanyafurika benshi bava mu bice bitandukanye bya Afurika baheze muri Libya berekezaga I Burayi. Twatangiye kubakira mu Rwanda rero muri 2018 bamwe bakahaguma abandi bakajya mu ihugu bitandukanye ariko byakozwe neza kandi turengera ubuzima bw’ababarirwa mu bihumbi bisanze muri icyo kibazo. Aho rero ni naho havuye ubu bufatanye n’u Bwongereza kandi hari n’ibindi bihugu by’u Burayi byadusabye gufatanya mu gukemura iki kibazo.”

Perezida Kagame ari muri Qatar guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku bukungu Qatar Economic Forum, uyu mwaka yibanda ku miterere n’ahazaza h’ubukungu bw’Isi n’amahirwe mashya y’iterambere ahari.

Ni inama yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’amabanki, ibigo n’imiryango mpuzamahanga, inararibonye n’impuguke mu nzego zitandukanye, abikorera n’abandi bavuga rikijyana mu Isi.

Perezida Kagame yatangaje ibi mu kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja

 

Qatar Economic Forum 2023 yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’amabanki, ibigo n’imiryango mpuzamahanga, inararibonye n’impuguke mu nzego zitandukanye, abikorera n’abandi bavuga rikijyana mu Isi

 

Inama mpuzamahanga ku bukungu ya Qatar Economic Forum itegurwa ku bufatanye na Sosiyete ya Bloomberg.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *