Minisitiri Munyangaju wavugwagaho gutabwa muri yombi yagaragaye areba Umukino wa Baskeball muri Lycée de Kigali

Guhera mu Masaha y’Igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, haramutse hacicikana amakuru y’uko Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yaba yatawe muri yombi azira kwakira Ruswa.

Aya makuru yavugaga ko ku Mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, umwe mu ba Minisitiri bo mu Rwanda yaba yaraye afatiwe mu Cyuho muri Hotel izwi nka Hilltopp i Remera, ahabwa Ruswa.

Uko amasaha yakoje kwicuma, uyu utari wavuzwe amazina, byakoje kuvugwa ko yaba ari Minisitiri Munyangaju.

Uko amasaha yakomeje kwicuma, aya makuru yakomeje gufata indi ntera, gusa hakabura gihamya ko koko yaba yafashwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Uru rwego ubwarwo, binyuze ku Muvugizi warwo, Murangira B. Thierry yatangaje ko nta Minisitiri w’u Rwanda ufunzwe.

Agaruka kuri aya makuru, Konti ya Twitter y’Umunyamakuru Oswalid Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, yanditse ko yavuganye na Murangira, avuga ko aya makuru atari yo.

Nyuma y’ibi byari byiriwe bivugwa, amakuru y’uko Minisitiri Munyangaju yatawe muri yombi, yaje gukurwaho ni uko yagaragaye mu mukino wahuje ikipe ya ESPOIR BBC na NBA Academy, mu mukino wabereye muri Lycée de Kigali (LDK).

Nk’uko bigaragara kuri Konti ya Twitter ya Minisiteri ya Siporo, bagize bati:”Kuri uyu mugoroba, Minisitiri @AuroreMimosa ari kumwe na Anibal Manave Umuyobozi wa FIBA Africa, Victor Williams CEO wa @NBAAfrica, John Manyo-Plange VP wa @theBal, bitabiriye umukino uhuza ikipe ya Basket ya ESPOIR BBC na NBA Academy uri kubera muri LDK.

Hashingiwe kuri iyi foto yo kuri uyu Mugoroba, Ikinyoma cy’uko Minisitiri Munyangaju yatawe muri Yombi cyakubirtiwe ahareba Inzega.

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *