Nigeriya: Hatangajwe amajwi y’ibanze nyuma y’Amatora ya Perezida

Ibyavuye mu matora bya mbere byatangiye kuboneka, mu matora yo muri Nigeria ya mbere abayemo guhatana gukomeye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare bwarangira mu mwaka wa 1999.

Ibyavuye mu matora muri leta ya Ekiti yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu bigaragaza intsinzi y’umukandida Bola Tinubu w’ishyaka riri ku butegetsi, muri hamwe mu hantu higanje abamushyigikiye.

Ibindi byavuye mu matora byitezwe gutangazwa ku mugaragaro kuri uyu wa mbere saa yine ku isaha mpuzamahanga ya GMT, ni ukuvuga saa sita z’amanywa (12h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Nyuma yuko ku wa gatandatu habayeho gutinda gutora mu bice bitandukanye ndetse hakaba n’ibitero kuri bimwe mu biro by’amatora, gutora byasubikiwe ku cyumweru mu bice bimwe by’igihugu.

Gutora byarakomeje no mu ijoro mu duce tumwe na tumwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, umukuru w’akanama k’amatora ka Nigeria Mahmood Yakubu yasabye imbabazi ku gutinda kwabayeho mu gutora.

Ubwitabire mu matora buboneka ko buri hejuru, cyane cyane mu rubyiruko rugize hafi kimwe cya gatatu (1/3) cya miliyoni 87 z’abemerewe gutora.

Ibi bituma aya matora yo muri Nigeria ari cyo gikorwa cya mbere kinini cya demokarasi muri Afurika.

Aya matora yatumye habaho gukoma mu nkokora kutari kwarigeze kubaho mbere ku buryo bw’ubutegetsi bwa Nigeria bw’amashyaka abiri, yihariye ubutegetsi muri icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 24.

Umukandida Peter Obi wo mu ishyaka mbere ritari rizwi cyane rya Labour, Tinubu wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya All Progressives Congress (APC) hamwe na Atiku Abubakar wo mu ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya People’s Democratic Party (PDP), bose babonwa nk’abashobora gutsinda aya matora. Hari abandi bakandida-perezida 15 muri aya matora.

Umukandida asabwe kugira amajwi menshi kurusha abandi ndetse na 25% by’amajwi y’abatoye muri bibiri bya gatatu (2/3) bya leta 36 za Nigeria kugira ngo atangazwe ko yatsinze amatora.

Bitabaye ibyo, hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora mu gihe kitarenze iminsi 21 – byaba ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka ya Nigeria.

Amatora yo ku wa gatandatu yabayemo gutinda gutora ku biro by’amatora, hamwe na hamwe havugwa kwibwa kw’udusanduku tw’itora, ndetse abamo n’ibitero byakozwe n’abagabo bitwaje intwaro, cyane cyane mu turere two mu majyepfo, aho Obi afite abamushyigikiye benshi.

Ibyavuye mu matora bya nyuma byitezwe nibura kuri uyu wa mbere bibaye byihuse cyane, ndetse bishobora no kuba byatangazwa ku wa gatatu.

Uwo ari we wese uzatsinda aya matora, azahura n’ikibazo cy’ubukungu burimo gusenyuka, urubyiruko rwinshi rudafite akazi, ndetse n’umutekano mucye mu bice byinshi by’igihugu watumye abantu 10,000 bicwa mu mwaka ushize.

Abatora banatoye abasenateri 109 bo ku rwego rw’igihugu n’abadepite 360.

Factbox-Top Candidates in Nigeria's Presidential Election: Tinubu,  Abubakar, Obi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *