Ngororero: Hashimwe Ubutwali bwaranze Abanyeshuri bigaga muri Ecole Secondaire Nyange

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu mu Murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero hasojwe ibirori ngaruka mwaka biba buri tariki 18 Werurwe bisingiza Ubutwari bw’Intwari z’Imena z’Abanyeshuri bigaga muri ES Nyange ku nsanganyamatsiko igira iti ” UBUTWARI MU BANYARWANDA AGACIRO KACU “.

Abashyitsi basuye igicumbi cy’ubunyarwanda kibumbatiye amateka y’Intwari z’Imena z’abanyeshuli b’i Nyange, basobanurwa birambuye ubutwari bwaranze aba banyeshuli mw’ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa 19/03/1997. Bunamiye Intwari z’Imena z’Abanyeshuri b’i Nyange bashyira indabyo aho ziruhukiye ku rwibutso rwazo.

Ubuhamya kuri ubu butwari bwatanzwe n’umwe mu barokotse igitero bibumbiye muri Association Komezubutwari.

Yagaragaje uburyo bakomeye ku bunyarwanda ubwo basabwaga n’abicanyi kwitandukanya bakurikije amoko bagasubiza bati:

Twese turi Abanyarwanda.

Madame Mukasarasi Godelive, Umuyobozi w’ungirije w’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, Mayor Nkusi Christophe bose bagarutse ku butwari bw’aba banyeshuli bahamya ko kuba Intwari bitagombera imyaka, igihagararo cyangwa inkomoko ko ahubwo biterwa n’ubumuntu, ubwitange, ubunyangamugayo n’ izindi ndangagaciro nyarwanda.

Basabye abakuru n’abato bari bitabiriye ibirori kubafataho urugero rwiza bityo Imbuto ya Ndumunyarwanda babibye igskomeza ikabyara igiti cy’inganzamarumbo.

Ibirori byaranzwe n’imbyino, imivugo, imikino no gushimira umwe mu barimu bigishaga muri ES Nyange Bwana MURIGANDE Aloys, wahawe inka n’itsinda ry’abanyeshuri bahigaga bibumbiye muri association KOMEZUBUTWARI bamushimira ko uburere yabahaye bwatumye bavamo Intwari z’Imena.

Muri ibi birori umushyitsi mukuru yari Mme Mukasarasi Godelive, Umuyobozi w’ungirije w’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, n’itsinda ryaje rimuherekeje.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana NKUSI Christophe, ari kumwe n’muyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, inzego z’Umutekano zikorera mu Karere.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ingabo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazu LT Col J. de la Croix BAZIRUWIHA, Mgr Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, igisonga cya Musanyeri wa Diocese ya Nyundo, Intumwa ya MINEDUC, Intumwa ya REB, uhagarariye Intebe y’Inteko y’Umuco, abagize inama njyanama y’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange.

Ndetse na bahagarariye amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Nyange, abahagarariye Itorero ry’Indatirwabahizi y’Umujyi wa Kigali, Abanyeshuri bahagarariye abandi mu Murenge wa Nyange, n’Abanyeshuri bo mw’ishuri ryisumbuye rya Nyange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *