Minisitiri Suella Braverman Ari i Kigali mu Rwanda mu rwego rwo kwiga ku masezerano y’abimukira

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu biganiro n’u Rwanda ku masezerano ari hagati y’ibihugu byombi mu gufasha impunzi.

Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege i Kanombe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka.

Braverman yazanywe n’indege ya RwandAir yaturutse i Londres. Asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk’impunzi.

Aya masezerano agena ko hazahangwa imirimo mishya ndetse n’ishoramari rishya. U Bwongereza buvuga ko bwagiranye aya masezerano n’u Rwanda kuko “rusanzwe ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bitekanye” nk’uko bigaragazwa n’ibipimo bitandukanye.

Muri gahunda za Braverman harimo ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma ahure na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent ndetse bivugwa ko azanabonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu aherutse kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, byanagarutse ku bufatanye impande zombi zifitanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije p yo gutangira ubuzima bushya mu gihugu.

Biteganijwe ko Braverman azahura n’abakora ishoramari bagitangira kugira ngo baganire amahirwe y’ishoramari n’umurimo aboneka mu Rwanda. Azahura kandi n’abakora ibijyanye no kubaka amacumbi ndetse anaganire n’impunzi zimaze kubaka ubuzima mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *