Nana wo muri City Maid yakomoje kubyamugoye akigera I Burayi

Hashize umwaka n’igice, Uwamwenzi Nadege wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid ku izina rya “Nana” agiye mu Bubiligi aho yasanze umugabo we, avuga ko mu byamugoye akigera i Burayi harimo ikirere n’ibiryo byaho. Mu Gushyingo 2021, nibwo Nana  yafashe Indege yerekeza mu Bubiligi aho umugabo we amaze iminsi atuye.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru  ISIMBI dukesha Iyi nkuru, Nana avuga ko ibintu byamugoye akigera i Burayi ari byinshi ariko ibiryo, ikirere no kuba nta bantu bari baziranye yo yakwisanzuraho aribyo byazaga imbere.

Ati “Ibiryo, ikirere, abantu. Ubuzima bushingiye ku bintu byinshi, uzi kurya, ukanywa ibaze nk’uyu muturanyi waha nta nubwo agusuhuza, mu Rwanda umuturanyi aba ari nk’umuvandimwe agutira ikintu na we akagutiza ariko hano aranapfa ukigira ku kazi ahubwo ugahamagara polisi ko barimo kugufungira umuhanda.”

Agaruka ku bantu akumbuye mu Rwanda bakinanaga cyane cyane muri City Maid, yavuze ko akumbuye Nick, Nikuze na Bahavu.

Ati “Nkumbuye ikipe yanjye yose, uhereye kuri Nick, ukajya kuri mukeba wanjye Nikuze, Rosine, Diane, ikipe tekinike yose ndabakumbuye. ”

Yavuze ko bishoboka ko mu minsi iri imbere yazongera akagaragara muri iyi filime y’uruhererekane ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Uwamwenzi Nadege uzwi nka Nana avuga ko kuba i Burayi byamugoye ku hamenyera.

Nana yagiye i Burayi asanzeyo umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *