Murwanashyaka Issac yatumiwe nk’Umushyitsi w’Icyubahiro mu Irushanwa rya Miss Paris

image_pdfimage_print

Umunyarwanda Murwanashyaka Issac yatumiwe nk’Umushyitsi w’Icyubahiro mu Irushanwa ry’Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza, mu Mujyi wa Paris mu Ubufaransa.

Murwanashyaka Issac ubarizwa mu Bufaransa, yagaragaye mu batumirwa b’icyubahito bitabiriye Umuhango wo gutanga Ikamba ku Mukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Mujyi wa Paris, Umurwa mukuru w’Ubufaransa.

Uyu muhanzi wamamaye ku izina rya Isacco, ni umwe mu byamamare Nyarwanda bibarizwa muri Diaspola ku Mugabane w’Uburayi, witabiriye Irushanwa ritangirwamo Ikamba ry’Umukobwa wahize abandi, Irushanwa rizwi nka “Miss Prestige Haïti France2023.

Muri uyu Mwaka w’i 2023, gutanga uri Kamba byabereye mu Mujyi wa Nantes, mu Muhango witabiriwe n’abatari bacye.

N’amarangamutima menshi, Murwanashyaka Issac ‘Isacco’,, yatangaje ko kuba yaratumiwe muri uyu Muhango ar’iby’agaciro kuri we ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Ati:”Ni ibyo kwishimira. Kandi biranampa ikizere ko Impano yange ya Muzika imaze kugera ku batari bacye ndetse banayikunda”.

Murwanashyaka Issac uyobora Diaspora ny’Afurika mu Bufaransa, avuga ko yagize Umugisha ukomeye, kuko muri uyu Muhango yahahuriye n’umwe mu Bahanzi bakomeye.

Uyu Muhanzi atatangaje izina, yavuze ko bagiranye Ibiganiro byatanze Umusaruro, ku buryo mu gihe kiri imbere bitegura gukorana Indirimbo.

Amafoto

Umuhanzi w'umunyarwanda Isacco yatumiwe nk'umuhanzi w'umunyacyubahiro mu itorwa ry'umukobwa uhiga abandi iburayi MISS PRESTIGE HAÏTI FRANCE - IBYAMAMARE || Rwandan Entertainment News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *