Karangazi: Miliyoni zisaga 25 Frw zibwe muri SACCO


image_pdfimage_print

Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba bw’Igihugu, haravugwa inkuru y’Ubujura, aho mu Murenge wa Karangazi umwe mu yigize aka Karere, Ikigo cy’Imari kizwi nka SACCO (Saving and Credit Cooperative Society), kibwemo Miliyoni 25,400,000 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bujura bukaba bwakozwe hadaciwe Urugi, Idirishya cyangwa ngo hatoborwe Urukuta.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi SACCO, Gatarayiha Dan, avuga ko inkuru yamenyekanye mu gitondo ubwo abakozi bari baje mu kazi, bagasanga amafaranga yose yibwe.

Ati: Umucungamutungo yaje afungura urugi rw’imbere, n’abakozi bafungura imiryango bakoreramo (Guichets), bagezemo buri wese abura amafaranga yasizemo, barebye isanduku ibika amafaranga (Coffre Fort), nayo barayibura.

Avuga ko Umunsi iyi SACCO yibiwe utazwi, kuko abakozi baherukagamo ku Mugoroba wo ku wa Gatanu, bokongera kugarukamo kuri uyu wa mbere.

Avuga ko amafaranga yamaze kumenyekana ko yibwe arenga 25,400,000 Frw.

Ubusanzwe nta SACCO yemerewe kurarana Amafaranga agera kuri 10,000,000, hakaba hibazwa impamvu harayemo arenga agenwe.

Kuri ubu, kahaba hategereje ibiri buve mu iperereza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *