Muri IPRC Tumba hatangijwe Ishami ry’amasomo ya Mechatronics ryatangiranye n’Inyubako yaryo nshya

Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro ishami rya Tumba hatashwe inzu iri shuri ryubakiwe ku nkunga ya Leta y’u Bufaransa. Bamwe mu barimu ndetse n’abanyeshuri bavuga ko bitewe n’ibikoresho byo ku rwego ruhanitse biri muri iyi nyubako, biteguye gutanga umusaruro ufatika.

Ni inyubako yubatswe ari nako hatangwa amahugurwa kuri bamwe mu barimu bigisha amasomo atandukanye mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari hirya no hino mu gihugu.

Imirimo yo kubaka iyi nzu kandi yanajyanye no kugura imashini zigezweho, kubaka Labaratwari zigirwamo amasomo atandukanye y’ubumenyi mu ikoranabuhanga, ndetse n’isomero rinini.

Bamwe mu barimu bavuga ko bifashishije ibikoresho bigezweho bigishirizaho bizabafasha gutanga ireme ry’uburezi. Ni mu gihe abanyeshuri nabo ngo bazatanga umusaruro ufatika ku iterambere ry’ingihugu.

Umushinga wo kubaka iyi nzu yigirwamo n’ishami rya Mechatronics muri IPRC Tumba, washyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2021. Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre yavuze ko iki ari ikimenyetso cyiza cy’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro Irere Claudette yavuze ko kuba inyubako igezweho nk’iyi kimwe n’izindi nka yo zirimo kubakwa hirya no hino mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, bizongera umubare w’abitabira amasomo y’imyuga.

Uretse muri IPRC Tumba inyubako nk’iyi irubakwa muri IPRC Karongi na Kitabi.

Uyu mushinga wa Leta y’u Bufaransa urashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere, ukaba ufite ingengo y’imari ikabaka miliyari 10Frw.

Image
Iyi nyubako yafunguwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Madamu Irere Claudette ari kumwe na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré

 

Image
Iyi nyubako irimo ibikoresho bigezweho bizakoreshwa muri Laboratwari, zirimo iz’ubwubatsi, ubukanishi, ububaji ndetse n’indi myuga.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *