“Kongera kwisubiza Uduce Uburusiya bwadutwaye biri kure” – Volodymyr Zelenskyy

Perezida w’Igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igihe kitaragera ngo Igihugu cye kisubize Uduce cyambuwe n’Uburusiya.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza.

Aha, Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Ingabo za Ukraine zikeneye igihe kugira ngo zisubize Uduce twose twigaruriwe n’Uburusiya, binyuze mu Ntambara ihanganishije Ibihugu byombi.

Mu byo Ukraine ivuga ko igikeneye kugira ngo itangize Urugamba rwo kwisubiza Uduce twayo, harimo guha Amahugurwa Abasirikare bayo, Intwaro (Imbunda) z’Intambara zirimo Imodoka zitamenwa n’Amasasu ndetse n’Indege za Gisirikare.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yagize ati: “Mu gihe tugitegereje ubufasha, turi kwifashisha ibyo dufite kandi tukirwanaho. Gusa mu gihe hatagira igihinduka, twatakaza abantu benshi ku Rugamba.”

Ba Minisitiri bashinzwe Ubukungu mu bihugu bikize kurusha ibindi byibumbiye mu Muryango uzwi nka G-7, kuri uyu wa Kane bahuriye mu Nama yabereye mu Buyapani.

Mu byo baganiriye, harimo kwiga uburyo bafasha Ukraine no gukomeza kugondoza Uburusiya kugeza buhagaritse Intambara bwatangije kuri iki gihugu.

Hagati aho, Minisitiri w’Imari muri USA, Janet Yellen wari muri iyi nama, yavuze ko n’ubwo Intambara Uburusiya bwatangije muri Ukraine yatinda cya ikarangira vuba, G-7 izahora ku ruhande rwa Ukraine. (AP, AFP, Reuters)

I bumoso, Perezida wa Ukraine, i Buryo, Prezida w’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *