Muhanga: Imirimo yo kubaka Umuyoboro uzageza Amazi ku Baturage 7000 iri kugana ku musozo

Abakurikirana Umushinga wo kubaka Umuyoboro w’Amazi mu Murenge wa Mushishiro, bavuga ko mbere y’Ukwezi kwa Mata y’i 2024 abaturage bazaba bavoma Amazi meza kuko ibikorwa byo kuwubaka biri hafi kurangira.
Abaturage bavuga ko bagiye kuzamura ibipimo by’isuku ku bw’iki gikorwa remezo.

Hirya no hino ku misozi y’Akagari ka Munazi n’utundi bituranye muri uyu murenge wa Mushishiro, utuyira twari tumaze kunozwa n’ibirenge by’abajya mu mibande gushaka amazi, ariko ubu baragaragaza icyizere ko mu ntangiriro z’umwaka utaha amazi aba ari mu ntera ngufi cyane uvuye mu ngo.

Mu bikorwa remezo amazi ni yo yaburaga bigatuma bamwe binubira gutura muri aka gace nyamara hagaragara nk’ahakurura imiturire kurusha izindi centre mu murenge wa Mushishiro.

Ni icyifuzo cyahoraga mu byo abaturage bagezaga ku buyobozi ariko ubu bashimishijwe no kuba kigiye kubonerwa umuti.

Uyu muyoboro urareshya na kilometero 31.4 ukaba ugomba gutanga amazi ku baturage ibihumbi 7028.

Wakozwe hahujwe amasoko ane ari mu mirenge ya Mushishiro na Muhanga ukaba uriho amavomero rusange agera kuri 33.

Ubu hamaze kubakwa ibigega, amavomero rusange, gushyira impombo mu muyoboro mu kuzitaba, ahazashyirwa imashini isunika amazi nayo hamaze kuzura n’amashanyarazi azazikoresha arahari.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko uyu ari umushinga ugeze ku ijanisha rya 84.6 ushyirwa mu bikorwa ukazasiga akarere kuri 85.7% mu kwegereza amazi abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *