Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza ari i Kigali

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, James Cleverly yageze mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko rugamije kunoza amasezerano ku bimukira hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.

Ni Minisitiri wa gatatu w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwongereza ugeze mu Rwanda.

Priti Patel, wazanye iki gitekerezo, yakoze urwo rugendo. Ni ko byagenze no kuri Suella Braverman. None ubu Cleverly ni we ugezweho.

Hari muri Mata y’Umwaka ushize ubwo Priti Patel yerekezaga mu Rwanda gusobanura ko Ubwongereza bucyeneye igikoresho gishya cyo kugabanya abimukira banyuranyije n’amategeko: igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.

Kuri ubu, tugeze mu kwezi kwa nyuma kw’umwaka wa 2023 ariko iyi gahunda ntiratangira, n’ubwo indege nyinshi zirimo abanyapolitiki zo zahagiye.

Kuri iyi nshuro iyi gahunda ni ikaramu n’urupapuro – amasezerano hagati y’ibihugu bibiri byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ni ko kugerageza kwa vuba aha kubayeho kwo gusunika iki gitekerezo kikagera ahantu mu by’ukuri cyashyirwa mu ngiro, kigakwepa inzitizi zo mu nkiko cyagiye gihura na zo.

Reka turebe niba hari icyo bizageraho kiruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyageragejwe.

Intero ya guverinoma ni uko ibibazo bikomeye bisaba ibisubizo bishya.

Gukomeza gukora ibintu bimwe bituma habaho gukomeza kugera ku musaruro umwe: benshi bambuka mu mato matoya, mu gihe isezerano ari uguhagarika amato.

Ariko umubare w’abantu u Rwanda rushobora kuba rwazigera rwakira, niba bizigera bibaho, ushobora kuzaba ari muto.

Kandi ntibiramenyekana ikigero cyo guca intege abandi kizaturuka kuri uko koherezwa mu Rwanda.

Ni gahunda dukwiye kugerageza, ni ko abaminisitiri bavuga. Ni uguta igihe, ni ko Labour – ishyaka rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi – ivuga.

Umwe mu bo ku rwego rwo hejuru muri Labour umaze igihe yegeranya imibare yanyoherereje ubutumwa kuri telefone ati:

“Umwaka umwe, amezi atanu n’iminsi 20 birashize kuva hafi neza neza igihe indege ya mbere y’abasaba ubuhungiro yari yitezwe bwa mbere kwerekeza mu Rwanda, nyuma ikaburizwamo ku munota wa nyuma.

“Kuva icyo gihe, abandi bimukira 63,852 bambutse [umuhora wa] Channel mu mato matoya.”

Ariko ni ikibazo Labour ishobora kuzaragwa vuba aha niba itsinze amatora.

Uruhande rwa Leta, bafata ko barimo gukora ikintu cyose Labour irimo gutanga nk’igitekerezo cy’icyo yo yakora ndetse ko barimo no kukirenza.

Kuri ubu, hategerejwe ingingo ku ngingo y’ibiri ku rupapuro, mu masezerano.

James Cleverly arihutira guhita asubira mu Bwongereza mu gihe cy’Amasaha arindwi cyangwa umunani nyuma yo kugera mu Rwanda — ndetse ku wa gatatu yitezwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite gusobanura itegeko rishya riteganyijwe rijyanye n’ayo masezerano. (BBC)

Cleverly visits Rwanda to sign asylum seeker treaty | The Independent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *