Mu Myambaro ya Kimono, Drups Band yibukije abantu Imbaraga z’Imana (Amashusho)

Itsinda rya Drups Band rimaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ubuhanga bagaragaza mu miririmbire n’imicurangire, ryashyize hanze Indirimbo ryise ‘Afite Imbaraga’. Mu kuyishyira hanze, bifashishije Umwambaro umenyerewe mu bakinnyi ba Karate, bashimangira ko Imana ari Inyembaraga.

Iri tsinda ryatangiye mu Mwaka w’i 2020 ritangijwe n’Umucuranzi w’Ingoma Mugisha Patrick.

Yasubiragamo ibyo abandi bacuranze, akanafasha abashaka kwiga gucuranga Ingoma binyuze ku Rubuga rwa YouTube yari yise Mugisha Drups.

Gusa, nyuma yaje kwakira Abaririmbyi mu Mwaka w’i 2021, bahita bakora Itsinda baryita Drups Band. Kuri ubu, rigizwe n’Abaririmbyi 9 n’Abacuranzi 4.

Mu mpera z’Umwaka ushize w’i 2022, ryakoze Igitaramo gikomeye cyabereye muri Bethesda Holy Church, Igitaramo cyari cyatumiwemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises na Boanegers.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *