Kwibuka29: Korali Umucyo yaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Korali Umucyo ya ADEPR Itorero rya NYARUTARAMA Paroisse ya Remera, yasuye inaha Ubufasha NYIRAMATAMA Athanasie warokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

Korali Umucyo ni Korali imenyerewe mu ndirimbo zihembura Ubugingo n’izitanga Ihumure.

Zimwe muri zo zirimo; Ijisho, Tuguhaye Icyubahiro na Tube umwe Ikangurira Abantu gukunda amahoro no Kwirinda icyabatandukanya.

Taliki ya 22 Mata 2023, nibwo yasuye Umukecuru witwa NYIRAMATAMA Athanasie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu Mukecuru ni umwe mubatangije iyi Korali mu Mwaka w’i 1997, aho kuri ubu igizwe n’Abaririmbyi basaga 80.

Igikorwa cyo gusura Nyiramatama w’imyaka isaga 90 cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu.

Kitabiriwe n’abarimo Umuyobozi wa Ibuka mu Kagari ka Nyabisindu, Umushumba w’Itorero rya NYARUTARAMA n’Abaririmbyi b’iyi Korali.

Nyiramatama yatangaje ko ashimira Imana yamurokoye Jenoside ikanamushoboza kongera kwiyubaka nyuma y’Ibihe bikomeye yari avuyemo.

Yashimye kandi Umuryango Mugari wa Korali Umucyo idahwema kumuba hafi.

Yasoje ashishikariza Abato kwikomeza ku Mana no kuyikiranukira buri gihe.

Umuyobozi w’Iyi Korali, Bwana HITIMANA Jean Baptiste yatangaje ko basuye bamusuye mu rwego rwo gufatanya na we Kwibuka Umuryango urimo Umugabo we n’abana wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: Ntabwo ari ubwa mbere dukoze ibikorwa byo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi tuzabikomeza uko Imana izadushoboza.

Bwana Hitimana yaboneyeho gusaba andi Makorari atandukanye gufatanya n’Ubuyobozi bw’Igihugu mu bikorwa byo ‘Kwibuka Twiyubaka’ no gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *