Mu Karere ka Gakenke habereye Impanuka yahitanye 1 ikomeretsa 8


image_pdfimage_print

Impanuka ikomeye yabereye  mu Karere ka Gakenke ku Cyumweru nimugoroba yishe umuntu umwe abandi umunani barakomereka.

Ni impanuka yabaye tariki 22 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyakina, mu Mudugudu wa Ruhore mu Karere ka Gakenke.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAVA4 ifite pulaki RAC 618G yavaga mu Karere ka Gekenke yerekeza i Kigali yaje kugongana na Bus Coaster ifite pulaki RAB 651L yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.

Uwari utwaye imodoka ya RAV4 witwa Nkurunziza Jean Damascène w’imyaka 47 yahasize ubuzima,  hanakomereka abantu batatu yari atwaye barimo umwana Iradukunda Immaculée w’umwaka umwe n’amezi 6.

Nkundizanye Yosiya w’imyaka 46, na Mujawimana Elizabeth w’imyaka 36.

Abandi bakomeretse ni Twagirayezu w’imyaka 45 wari utwaye Coaster n’abagenzi bane mu bagera ku munani yari atwaye ariko bo bakomeretse byoroheje.

Abakomeretse ndetse n’umurambo wa nyakwigendera bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nemba.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yabwiye The update  ko iyo mpanuka bikekwa ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Yagize ati “Iperereza riba rigikomeza, ariko harakekwa …, uriya muhanda ni umuhanda urimo imisozi ihanamye harimo n’amakorosi henshi.

Bivugwa ko yaba yarabitewe no kutaringaniza umuvuduko no kudasatira inkombe y’iburyo kubera ko yasanze Coaster mu mukono wayo.”

SSP Irere Rene, yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Abatwara ibinyabiziga buri gihe icyo tubakangurira ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda, bagatwara bikurikije amategeko, ariko bakanamenya ngo aho bageze ni he. Bakirinda uburangare kugira ngo batagira ibyo bangiza.”

Mu gihe Polisi imaze igihe iri mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro”, muri iyi minsi y’impera z’umwaka wa 2022 humvikanye impanuka nyinshi ndetse zahitanye ubuzima bw’abantu.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *