Kayonza: Iturika rya Gaz ryahitanye Umwana na Nyina

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, umugore yapfiriye mu mpanuka ya Gas yabaturikanye we n’umwana we, nk’uko ubuyobozi muri aka Karere bubihamya.

Isoko ry’amakuru ryacu,  ryavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, 2022 mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Irebero, uretse abapfuye n’ibyo bari bafite mu nzu byose byahiriyemo.

Amakuru twamenye ni uko uwo mugore yitwa Francoise uri mu kigero cy’imyaka 32 akaba yari Umwarimukazi ku mashuri y’i Mukarange, naho umwana we afite imyaka 8.

MUNGANYINKA Hope, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye The update ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ahagana ku isaha ya saa mbili z’ijoro.

Umugore yapfanye n’umwana we yari agiye gutabara.

 

 

Kwamamaza

Ati “Ni impanuka, Gas yaturitse iturikana umwana na nyina, umugabo ntabwo yari mu rugo, hariyo umugore n’abana babiri, umwana umwe n’umugore basohotse, umugore asubira mu nzu gukuramo umwana muto wari urimo nibwo inkongi yabashe bapfiramo.”

Yavuze ko iyo Gas bari bakiva kuyigura, kandi bayitwaye ku igare, bahita bayikoresha “bagakeka ko yari yapfundutse bayicanye ihita iteza inkongi.

Ati “Turabihanganisha kuri iyo mpanuka yabaye, tunabasaba kwitwararika….twagerageza kongera kwibutsa amabwiriza yo kuyikoresha no kubyitondamo.”

Nyuma y’impanuka imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gahini. Umwe mu batuye i Kayonza wahaye amakuru The update , yatubwiye ko biteganyijwe ko bariya bantu bazashyingurwa kuri uyu wa Kabiri mu irimbi ry’ahitwa Rwamuhama.

Ifoto y’umugabo we👇

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *