Minisitiri Nsanzimana yagizwe umuyobozi wungirije w’Ikigega ‘Pandemic Fund’

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Bwana Nsanzimana Sabin yatorewe kuba umuyobozi wungirije mu Kigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n’Indwara z’Ibyorezo kizwi nka ‘The Pandemic Fund’ mu ndimi z’Amahanga.

Pandemic Fund ni Ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n’indwara z’ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo, mu Karere no ku rwego rw’Isi.

Cyashyizweho nyuma y’uko Icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Isi kikarikoroza, biturutse ku gitekerezo cy’Ibihugu bigize itsinda ry’Ibihugu 20 bya mbere bikize mu Isi (G-20), mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha Ibihugu guhangana n’Indwara z’Ibyorezo by’umwihariko mu bihugu bikiri mu Nzira y’Amajyambere.

Zimwe mu nshingano z’ibanze zitegereje Minisitiri Nsanzimana n’Umunya-Indoneziya, M. Chatib Basri bafatanyije izi nshingano, ni ukuyobora Inama zigamije kwiga ku Mishinga yatanzwe n’Ibihugu bisaba Inkunga yo guhangana n’Indwara z’Ibyorezo, no Kuyisuzuma igahabwa umurongo.

Nyuma yo kwemerwa hagatangira urugendo rwo gukusanya no gushakisha Inkunga yasabwe binyuze muri iki Kigega.

Iki kigega kigizwe n’Ibihugu binyuranye birimo; U Rwanda, Amerika (USA), Canada, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubushinwa, Senegal, Sengapulu n’ibindi…

Uretse Ibihugu, kigizwe n’Imiryango itegamiye kuri Leta nka; Bill & Melinda Gates Foundation, Rockefellers Faundation na Wellcome Trust.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *