Nyaruguru: Abakorera Ubuhinzi bw’Ibirayi mu Gishanga barataka ibura ry’Imbuto


image_pdfimage_print

Abahinzi baturiye Ibishanga byateganyirijwe guhingwamo Ibirayi baravuga ko Imbuto yabaye nkeya.

Bamwe muri aba, harimo abaturiye Igishanga cya Kibaza giherereye mu Murenge wa Kibeho.

Aba bavuga ko ubwo cyamaraga gutunganywa, bahise bahabwa Amapariseri n’ibindi byose bikenerwa birimo Ifumbire n’Ishwagara, ariko Imbuto y’Ibirayi ibabana nkeya.

Agaruka kuri iki kibazo, Emmanuel Musabyimana umwe mu Bahinzi yagize ati:”Ejo bundi nibwo batubwiye ko Imbuto yashize, ndetse ko n’amasezerano bari bagiranye na Rwiyemezamirimo uyitanga yarangiye”.

Yakomeje agira ati:”Abo yashiriyeho bataratera basezeranyijwe guhabwa amafaranga bakazigurirwa na ba Agoronome. Gusa, kugeza ubu ntizirabageraho ku buryo bahangayikishijwe n’Intabire yatangiye kurara”.

Mukamigisha ati” ibirayi byatewe mbere byarameze, nawe amaso araguha. Ahandi ni intabire zirimo kumerera, bakaduhaye imbuto tugatera nubwo byazera nyuma y’ibindi, cyangwa se Yaba itabonetse bakatubwira ibindi tugatera”.

Murwanashyaka ati:”Bakabaye baratubwije ukuri ko nta Mbuto ihari tukayishakira. Twaravunitse, bamwe tunafite intege nkeya. Wanabona agafaranga ugaha umuntu ngo agufashe, ariko birangiye nta kintu tubonye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko Ubuso bari bazi ari bwo bashakiye Imbuto. Akomeza avuga ko kubura kwayo kwatewe ni uko bwiyongereye.

Ati:”Twateganyaga ko hagomba guterwa Hegitali 30, biba ngombwa ko dutunganya ahandi, Hegitali ziba 40. Bivuze ko Hegitali 10 zisigaye arizo turimo gushakira Imbuto”.

“Ikibazo cy’ibura ry’Imbuto y’Ibirayi ntabwo kiri i Kibeho gusa, kuko n’ibindi Bishanga byatunganyijwe byo mu Mirenge ya Ngoma, Busanze na Ruheru byayibuze, gusa iki kibazo kiri gushakirwa umuti”.

Ubusanzwe Imbuto y’Ibirayi ikura mu Batubuzi bo muri aka Karere, ariko iyahavuye ikaba itararangije Ubuso bwagombaga guterwa, bikaba biteganyijwe ko izajya gushakirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Naho ikibazo cy’Abahinzi bifuza kubwirwa ikindi bahinga mu Ntabire yabaye Ikirare, basabwe kwihangana kuko iki kibazo kiri hafi gukemuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *