Miliyoni 16 Frw zakusanyijwe na Arikidiyosezi ya Kigali mu rwego rwo kongera kuremera abahuye n’Ibiza

Arikidiyosezi ya Kigali yakusanyije indi nkunga isaga Miliyoni Cumi n’Esheshatu (16,350, 500 Frw) muri Diyosezi ya Ruhengeri yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibiza.

Inkunga yatanzwe irimo imyenda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 (12,350.000Frw), ibiribwa bifite agaciro gahwanye n’ibihumbi bisaga magana atanu (521,500Frw), ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750,000Frw) hanatangwa na sheki ya miliyoni enye (4) z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bibaye  ku nshuro ya kabiri Arikidiyosezi ya Kigali itanga inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.
ku nshuro ya kabiri ibitanga muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali, avuga ko iyi nkunga yatanzwe n’abakirisitu bo muri Paruwasi 39 zigize Arikidiyosezi ya Kigali kugira ngo ijye gufasha abahuye n’ibiza.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko abakirisitu bitanze uko bashoboye bakigomwa kuri bike batunze kugira ngo babashe kuremera abahuye n’ingaruka z’ibiza.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubutabazi n’imibereho myiza muri Caritas ya Kigali, Narame Marie Gratia, hamwe n’itsinda ayoboye, ni bo bashyikirije iyi nkunga Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri ni bwo bwashyikirijwe iyo nkunga kugira ngo Diyosezi na yo iyishyikirize abakuwe mu byabo n’ibiza bari muri iyi Diyosezi.

Iyi nkunga yakiriwe na mugenzi we uyobora ishami ry’ubutabazi n’imibereho myiza muri Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, Bazasekabaruhe Jean Damascene.

Yashimye iyi nkunga bagejejweho atangaza ko izahita ihabwa abo yagenewe.

Yagize ati: Turabashimira inkunga muduhaye kandi Imana ihe umugisha Abakirisitu bitanze muri iki gikorwa.

Iyi nkunga yo gufasha abahuye n’ibiza yatangiye gukusanywa nyuma y’itariki 3 Gicurasi 2023 ubwo imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 2 Gicurasi igahitana abantu 131 ndetse igasenya amazu ikangiza n’ibikorwa remezo.

Caritas yahise ishishikariza Abakirisitu Gatorika kugira icyo bigomwa bagafasha imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *