Cricket: RCA yasezeye ku muyobozi w’Uruganda rwa Sorwathe wagiye mu kiruhuko cy’Izabukuru

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), ryashimiye ROHITH Peiris wari umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Sorwathe wagiye mu kiruhuko cy’Izabukuru, by’umwihariko kuba ariwe watangije uyu mukino mu Karere ka Rulindo kubufatanye na RCA.

ROHITH Peiris wari umaze imyaka irenga 8 muri izi nshingano, azibukirwa kuri byinshi birimo gufasha ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, kuko 40% by’abakinnyi bava mu ikipe ya Sorwathe Cricket Club ibarizwa i Kinihira yashinze.

Uretse gufasha ikipe y’Igihugu, abakinnyi bose bakinira ikipe ya Sorwathe Cricket Club abishyurira Amafaranga y’Ishuri (Minerival)

Mu rwego rwo kumusezeraho, abakinnyi banyuze mu ikipe ya Sorwathe Cricket Club bakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’Igihugu ya kabiri mu kiciro cy’abahungu n’abakobwa.

Mu ijambo rye, Rurangwa Landry ushinzwe iterambere rya Cricket muri RCA by’umwihariko unashinzwe guteza imbere uyu umukino mu Karere ka Rulindo, yashimye uruhare rwa ROHITH Peiris, avuga ko adateze kuzava mu Mitima y’Abanyarwanda.

Ati: Ibyo yakoze mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu gihugu by’umwihariko mu Karere ka Rulindo azahora abyibukirwaho.

Byiringiro Emmanuel ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, yavuga ko ROHITH Peiris ari impano y’Abanyarwanda.

Ati: Iterambere umukino wa Cricket umaze kugeraho, abifitemo uruhare rutagereranywa. Ibi akazakomeza kubishimirwa iteka.

ROHITH Peiris agiye mu kiruhuko cy’Izabukuru asize Umushinga wo kubaka Ikibuka kigezweho cya Cricket mu Karere ka Rulindo.

Amafoto

Abakinnyi bazamukiye mu ikipe ya Sorwathe CC basezeye kuri ROHITH Peiris bafata nk’Umubyeyi wabo

 

Byiringiro Emmanuel yavuze ko Umurage wa ROHITH Peiris utazibagirana mu mateka ya Cricket y’u Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *