Menya n’ibi: Uyu munsi mu Mateka

Tariki ya 7 Mata, ni umunsi wa 97 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 268 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.

U Rwanda n’inshuti, kuri uyu munsi batangije Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, n’iminsi 100 yo kwibuka izasozwa tariki ya 04 Nyakanga.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

1348: Kaminuza ya Charles yarashinzwe mu Mujyi wa Prague muri Repubulika ya Tchecque.

1908: H. H. Asquith wo mu ishyaka rya Liberal yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, asimbuye Henry Campbell-Bannerman.

1939: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, u Butaliyani bwigaruriye igihugu cya Albania.

1946: U Bufaransa bwahaye igihugu cya Syria ubwigenge ku mugaragaro.

1992: Repubulika ya Srpska yahawe ubwigenge.

1994: Hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1803: James Curtiss, Meya wa Chicago.

1915: Henry Kuttner, Umwanditsi w’umwongereza.

1988: Antonio Piccolo, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1982: Brenda Benet, Umukinnyi w’amafilime w’umunyamerika.

1994: Golo Mann, Umunyamateka w’Umudage.

2008: Mark Speight, umunyamakuru wa televiziyo w’umwongereza.

2012: Umukinnyi w’icyamamare w’amafilimi n’ikinamico Kanumba Steeven yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 6 Mata 2012, ahagana mu ma saa munani, azize urupfu rutunguranye ubwo yikubitaga hasi umutima ugahagarara.

“Dangerous Desire”,”Family Tears”,Village Pastor”,”Cross my Sin” ni amwe mu ma filimi yanditswe anakinywa na Nyakwigendera ariko akaba yarakoze za nkinamico zitandukanye nka”Jahazi”,”Dira” n’izindi….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *