Meddy n’umugore we Mimi bahakanye bivuye inyuma iby’urugomo n’ihohoterwa rivugwa murugo rwabo

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda no mu bitangazamakuru bitandukanye, hari hamaze iminsi havugwa amakuru avuga ko Meddy amaze igihe akubitwa n’umugore we.

Mu gihe hashije iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana Amakuru yavugaga ko Uyu muhanzi yaba asigaye akubitwa n’umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia ababombi bagize icyo bavuga kubimaze iminsi bivugwa. Meddy na Mimi imyaka igiye kuba ibiri basezeranye kubana akaramata, ubukwe bwabo bukaba bwarabereye Dallas, Texas muri leta zunze ubumwe z’america.
Meddy abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yabanje gusa nuwibaza impamvu bamukora ibyo bintu arangije Asaba umugore we Mimi ngo aze asobanure iby’urwo rugomo.

Ni ubutumwa bwahise buhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho uyu muhanzi yibajije impamvu abantu bakora nk’ibyo, ahamagara umugore we ngo asobanure iby’iryo hohoterwa.

Ati “Kuki bankora ibintu nk’ibi koko? Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe.”

Uyu mugore we yaje abihuhura, atazuyaje yahise amusubiza maze atangira abwira abantu ko akeneye umusemuzi aseka cyane, gusa yongeraho ko “abantu bafite igihe” ubona ko ubutumwa yabwumvise. aha yashakaga kuvuga abatakaza igihe bakwirakwiza inkuru ko akubita umugabo we.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri Kanama 2017. Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bakundana. Bibarutse imfura yabo mu 2022.

Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro n’abandi. Meddy aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2022 ubwo yari aje gushyingura umubyeyi we witabye Imana, gusa icyo gihe ntabwo yazanye n’umugore we.

Nyuma y’uko Meddy nA Mimi basezeranye kubana akaramata bagiye bavugwaho byinshi, gusa bakabyima amatwi

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa muri 2017
Mimi yananiwe kubyihanganira gusa agaragaza ko agowe n’ururimi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *