Matiku yatorewe kuyobora Inzibacyuho, Hadji Mudaheranwa agaruka muri Komite, uburyo amatora azakorwamo ntibyavugwaho rumwe, ibyaranze Inteko rusange idasanzwe na Ferwafa

Kuri uyu wa Mbere, Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bahuriye mu Nteko rusange idasanzwe yabereye mu Cyumba cy’Inama cya Hotel Lemigo ku Gishushu, bategerejweho kugena abayobozi bayobora iri Shyirahamwe mu gihe cy’Inzibacyuho izageza ku matora ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023.

Iyi nteko rusange idasanzwe yashyizweho nyuma y’uko Komite Nyobozi ya FERWAFA iseshwe nyuma y’uko benshi mu bari bayigize beguye, igasigara itagifite ububasha nk’uko amategeko abigena.

Ni mu gihe Amategeko ateganya ko mu gihe abagize Komite Nyobozi basigaye bari munsi ya 2/3, ihita iseswa.

Tariki ya 9 Gicurasi 2023, ni bwo Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, yamenyesheje abanyamuryango ko IP Umutoni Claudette wari Komiseri w’Umutekano yeguye ndetse ahita atumira iyi Nteko Rusange Idasanzwe.

Mbere y’uko itangira, abanyamuryango bagaragarijwe ubwegure bwa bamwe mu bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Iki gikorwa cyakurikiwe no kugena uko inzibacyuho igomba gukorwa mbere y’amatora azaba ku wa 24 Kamena 2023 no kubamenyesha gahunda y’ibikorwa by’amatora.

Habyarimana Marcel wayoboye iyi Nteko Rusange Idasanzwe, yasabye Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo, Karangwa Jules, kureba niba abanyamuryango bagenwa n’amategeko (3/4) bahari.

Nyuma yo kubisuzuma, Bwana Karangwa yatangaje ko abitabiriye ari abanyamuryango 51 muri  58 ba FERWAFA, ibi bikaba byemereraga iyi nteko rusange kuba mu buryo bukurikije amategeko.

Uretse abanyamuryango, iyi nama yanakurikiranywe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie.

Bwana Niyonkuru amaze guhabwa ikaze muri iyi nama, yabwiye abayitabiriye agira ati:“Umupira w’amaguru ni umwe muri siporo, nk’igihugu, tureberaho mu kuzamura ubukungu. Ibyo kugira ngo bikunde hari ibyo dukora nka Guverinoma, namwe hakagira ibyo mukora.”

Uretse Niyonkuru, Intumwa ya FIFA, Davis Ndayisenga unayobora Ishami rikorera i Kigali, na we yitabiriye iyi Nteko Rusange Idasanzwe.

Uretse aba, hakiriwe kandi Munyantwali Alphonse, Perezida mushya wa Police FC witabiriye iyi nteko rusange bwa mbere.

N’ubwo yari ayitabiriye ku nshuro ya mbere, uyu Munyentwali akomeje gutungwa agatoki n’abatari bacye ko ariwe ushobora kuzaramutswa FERWAFA tariki ya 24 Kamena 2023.

Agaruka ku cyatumye iyi nteko rusange itumizwa, Habyarimana yagize ati:“Twayibatumiyemo nyuma yo kumenyeshwa ubwegure bw’uwari Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ku mpamvu ze bwite nk’uko namwe yabibamenyesheje ku wa 19 Mata 2023.

Yavuze kandi ko bukeye bwaho bakiriye ubwegure bwa Uwanyirigira Delphine wari Komisieri ushinzwe Amategeko.

Ku wa 21 Mata, bakira ubwegure bw’uwari Komiseri ushinzwe Imari, Habiyakare Chantal, naho tariki ya 8 Gicurasi haza ubwa IP Umutoni Claudette wari ushinzwe Umutekano, we wavuze ko ari ku mpamvu z’akazi.

Habyarimana yakomeje agira ati:“Twihutiye kureba icyo amategeko ateganya, dusanga abari basigaye nta bubasha bafite ku buryo bari kwicara ngo bafate icyemezo. Nyuma yo gusanga Komite Nyobozi isheshwe, twihutiye kubibamenyesha.”

Yongeyeho ko nubwo hari hateganyijwe Inteko Rusange Isanzwe izaberamo amatora ku wa 24 Kamena, byabaye ngombwa ko batumira iyi igomba gufasha mu bikorwa birimo gukurikirana isozwa ry’amarushanwa arimo Shampiyona mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Uretse ibi, hari kandi gukurikirana ishyirwaho ry’Icyiciro cya Gatatu kuri ubu hamaze kwiyandikisha amakipe 50, no  gutegura umukino w’Amavubi azahuramo na Mozambique muri Kamena.

Abanyamuryango babajijwe uko FERWAFA izayoborwa mu minsi 39 mbere y’amatora

Gahigi Jean Claude wa Bugesera FC, yahise atanga Habyarimana Marcel nk’umukandida. Silas wa Ivoire Olympique na we yunga mu rye.

KNC wa Gasogi United, na we avuze ko adahamanya cyane n’amahitamo ya bagenzi be.

Ati:“Imishinga myinshi yari ayirimo. Yari muri komite yeguye. Ariko tumwongereho abakandida bamufasha kuko, ntiyabikora wenyine.”

Abandi bayobozi bagaragaje ko bashyigikiye iki gitekerezo barimo Umuyobozi wa Nyanza FC, Esperance FC, United Stars FC, Rugende FC na Impessa FC.

Benshi muri aba, bagaragaje ko hakwiyongeramo abandi bantu babiri gusa.

Nyuma y’ibi bitekerezo bitandukanye, Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo, Jules Karangwa, akaba n’Umujyanama mu by’Amategeko, yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko hakurikijwe amategeko, hashyirwaho Komite Nyobozi yuzuye, ariko avuga ko hagendewe ku bitekerezo, hashyirwaho Komite y’Inzibacyuho irimo umubare w’igiharwe.

Aha, Habyarimana yahise yemera gukomeza kuyobora FERWAFA

Mu magambo ye yagize ati:“Tumaranye imyaka itanu n’amezi, iminsi 39 ntabwo ari yo yananira.”

Nyuma y’uko yemeje gukomeza kuyobora FERWAFA,  Mudaheranwa Yussufu uyobora Gorilla FC na Munyankaka Ancille uyobora Inyemera WFC nabo bongewe mu buyobozi bwa FERWAFA

Hadji Mudaheranwa yongewe muri FERWAFA, nyuma y’uko Gahigi Jean Claude wa Bugesera FC amutanzeho Mudaheranwa umukandida, undi avuga ko atari azi ko nyuma y’imyaka umunani muri FERWAFA yayisubiramo. Gusa, yagize ati:“Ndabyemeye.”

Nyuma yo kuzuza inzego z’Inzibacyuho, Komisiyo y’Amatora yahise ihabwa umwanya

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yahawe umwanya ngo ageze ku banyamuryango ibijyanye n’imyiteguro y’amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA izaba ku wa 24 Kamena 2023.

Yavuze ko kuba amatora yarashyizwe kuri iyo tariki, hagendewe ku mategeko kuko harimo iminsi 60 ubwo byatangazwaga ko azaba icyo gihe.

Uburyo amatora azabamo ntibyumvikanwaho

Hashize iminota 30 abanyamuryango bagaragaza ko batumva kimwe uburyo amatora azabamo.

Niba abazatorwa bazakora imyaka ibiri yari isigajwe na Komite yeguye [nk’uko amategeko aheruka kuvugururwa abivuga] cyangwa niba bahabwa ine.

Aha, Abanyamuryango bemeje ko ku wa 24 Kamena hazatorwa Komite Nyobozi gusa, abandi bakazatorwa nyuma.

Gusa, impaka zakomeje kuba zose ku bagize za komisiyo kuko nta kipe ishobora gutanga abarenga umwe muri Komisiyo imwe cyangwa mu zindi.

Mu gihe byari bimeze bitya, Munyankumburwa Jean Marie Vianney uyobora Akanama Nkemurampaka yahise abaza uko bizagenda mu gihe mu biyamamaza hazagaragaramo abagabo gusa kandi ubusanzwe mu gutanga urutonde rw’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, Perezida yagombaga kubahiriza ihame ry’uburenganire.

Habyarimana Marcel uyoboye inzibacyuho, yamusubije ko bigengwa n’amategeko shingiro ndetse bizajya mu mategeko y’amatora.

Iyi nama y’inteko rusange idasanzwe yasojwe Abanyamuryango bagezwaho ingengabihe y’amatora azaba ku wa 24 Kamena.

Ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo, Karangwa Jules, ageza ku bitabiriye Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA imyanzuro yayifatiwemo.

Amafoto

Image
Abanyamuryango bemeje ko Bwana Habyarimana Marcel Matiku, Bwana Hadji Mudaheranwa  na Madame Munyankaka Ancilla bayobora FERWAFA mu nzibacyuho y’iminsi 39

 

Image
Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora Bwana Adolphe Kalisa amaze gutangariza Abanyamuryango ingengabihe y’Amatora azaba ku wa 24/06/2023

 

Image
Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Bwana Karangwa Jules.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *