Mali yirukanye Umukozi wa ONU/UN wari mu Gihugu mu butumwa bw’Amahoro

Guveronema ya gisirikare ya Mali ejo ku cyumweru yategetse umuyobozi mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu wari mu butumwa bw’amahoro bwa ONU kuva mu gihugu, bitarenze ejo ku wa kabiri.

Itangazo rya guverinoma ryasomewe kuri Televisiyo ya Leta ORTM, na Ibrahim Traore, uyobora ibiganiro, nyuma rigashyirwa ku rubuga rwa Facebook, ryatangaje ko Andali ari umuntu udashakwa mu gihugu.

Guillaume Ngefa-Atondoko Andali, ni umuyobozi wa serivisi y’uburenganzira bwa muntu mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, muri Mali (MINUSMA)

Iryo tangazo ryavuze ko Andali yarenze ku mahame n’amabwirizwa agenga abakozi ba ONU.

Yamushinje ko yabogamye mu bijyanye no guhitamo abatangabuhamya mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi ka ONU.

Impirimbanyi yo muri Mali, Aminata Cheick Dicko, mu kwezi gushize, mu kanama k’amahoro ka ONU, yareze guverinema ya Mali gukorana “n’Abasirikare bafatanya n’Uburusiya”, bahohoteye uburenganzira bwa muntu.

Guverinema ya Mali mw’itangazo ntiyavuze izina Dicko mu buryo butaziguye, ahubwo yareze Andali, kuba yarahisemo “utabibifiye ububasha imbere y’amategeko” ngo avuge mu nteko ya ONU.

Ibihugu byinshi byareze Mali, gukorana n’abacancuro b’Uburusiya mu rugamba ku nyeshyamba za kiyisilamu, ariko guverinema ivuga ko, ikorana gusa n’abatanga inyigisho yahawe n’Abayobozi b’Uburusiya.

Abanyamakuru benshi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ibyavugwaga ku ihohotera ryakozwe n’umutwe w’abacancuro b’Uburusiya, Wagner, muri Mali.

Intumwa za ONU muri Mali, MINUSMA, ntacyo zahise zivuga kw’itangazo ryirukana Andali kandi nta muvugizi, ubu zifite muri Mali.

Mali mu kwezi kwa karindwi, yahambirije umuvugizi wa MINUSMA, Olivier Salgado, nyuma yo kwandika kuri Twitter ibijyanye n’ingabo za Kotedivuwari zari zageze mu gihugu, gutera ingabo mu bitungu abasilikare ba ONU.

Ingabo za ONU mu mujyi wa Bamako

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *