DR-Congo: I Goma hakozwe Imyigaragambyo rurangiza yaranzwe no gusenya Amazu n’Ibikorwa by’abavuga i Kinyarwanda


image_pdfimage_print

Abaturage mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Abaturage batangiye kujya mu mihanda mu ma saa kumi nimwe za mu gitondo muri karitiye zitandukanye zirimo Ndosho, Kyeshero, Katindo na Katoyi.

Abari muri iyi myigaragambyo bavuga ko batashimishijwe n’imyanzuro yavuye mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC. Iyi nama yateraniye I Bujumbura mu Burundi kuwa Gatandatu.

Hanze y’iyo nama, Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi yabonetse kuri videwo yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga asaba umuyobozi w’ingabo za EAC kumufasha kurwanya umutwe wa M23 umaze iminsi wigarurira uduce dutandukanye tugize intara ya Kivu ya ruguru.

Muri iyo videwo Perezida Tshisekedi mu rurimi rw’Igifransa yumvikana asaba uwo muyobozi wa gisirikali Jenerali Jeff Nyagah kutorohera M23, amwumvisha ko batabikoze abaturage babahindukana.

Imihanda yose yo mu mujyi wa Goma yari yafunzwe kuva mu masaha ya mu gitondo. Amabuye ndetse n’ibiti byaterwaga ku mazu n’amaduka biri hafi y’aho abigaragambyaga banyuraga.

Abigaragambya bumvikanaga bavuga ko badashaka abandi basirikare ba EAC mu gihugu cyabo.

Ibintu byaje guhindura isura mu gihe cya saa munani ubwo abigaragambyaga batangiye gutera amabuye inyubako ndeste n’ibikorwa by’ubucuruzi by’abavuga ururimi rw’I Kinyarwanda mu duce dutandukanye two mu mujyi.

Baje gukomereza ahitwa Nyabushongo basenya urausengero rw’Abanyamulenge.

Aha, umwe muri bo yahapfiriye ubwo yuriraga ashaka gukuraho amabati mu kanya nkako guhumbya urusengero rwahise ruhirikwa ibi bikaba byateye icyoba gikomeye abaturage bavuga I Kinyarwanda

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Goma Komiseri Alissa Job Sambokera yahamagariye abaturage kumenya impamvu bigaragambya aho gukwiza imihanda yose amabuye kuko asanga ibyo ari uburyo bwa guha umwanzi imbaraga. (VOA)

Image

Image

Imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo

 

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *