Kylian Mbappé yagizwe Kapiteni mushya wa Les Bleus

Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa izwi ku izina rya Les Bleus, yashyizeho Kapitani mushya, Kylian Mbappé.

Nyuma y’uko Hugo Lloris wari Kapiteni asezeye mu Ikipe y’Igihugu, Umutoza Didier Deschamps yagize Kylian Mbappé Kapiteni mushya wa ’Les Bleus’, akazungirizwe na Antoine Griezmann.

Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain, afashe izi nshingano asimbuye umuzamu Lloris wasezeye mu ikipe y’igihugu.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Ikipe y’u Bufaransa yari mu myitozo , Deschamps yagiranye ibiganiro na Antoine Griezmann imyitozo irangiye nawe wahabwaga amahirwe yo kuba yaba Kapiteni, amwumvisha umwanzuro wafashwe.

Nyuma yo kumuganiriza nibwo yahise atangaza Mbappé nk’umusimbura wa Lloris ariko akazungirizwa na Griezmann umaze guhamagarwa muri iyi kipe inshuro 117.

Mbappé w’imyaka 24, abaye umwe mu ba kapiteni bato babayeho mu ikipe y’u Bufaransa, nyuma ya Lloris wafashe iki gitambaro mu myaka 14 ishize, kuva 2008 kugeza 2022.

Deschamps yavuze ko impamvu y’ingenzi yatumye amuhitamo ari uko afite ukwihagararaho gukomeye, ndetse kenshi anaharanira inyungu rusange. Yongeyeho ko yatangiye kuba umuyobozi wa bagenzi be kuva mu gikombe cy’Isi cya 2022.

Mbappé yari kapiteni ubwo ikipe y’u Bufaransa yakinaga na Denmark muri Nzeri 2022.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2022, ubwo bazaba bakina n’u Buholandi azaba ariwe uyoboye bagenzi be bidasubirwaho.

Kylian Mbappé Lottin amaze guhamagarwa imikino 66, aho yatsinze ibitego 36. Yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018 ndetse anayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’icya 2022, yanatsinzeho ibitego bitatu wenyine.

Kylian Mbappé ari mu bakinnyi bahesheje Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa Igikombe cy’Isi mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *