Kwibuka30: Hazirikanywe Imiryango 1535 yazimye mu Karere ka Nyamagabe

Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, mu Karere  ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, habereye Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rw’Umurage wa UNESCO rwa Murambi.

Muri uyu muhango, hazirikanywe Imiryango 1535 y’Abatutsi bari batuye mu karere ka Nyamagabe yazimye burundi, nyuma yo kwicwa ntiharokoke n’uwo kubara inkuru.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, mu kiganiro kibanze ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka Gace kabarizwaga muri Purefegitura ya Gikongoro yayoborwaga na Bukibatura Laurent.

Yagize ati:“Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa kabiri mu kugira Imiryango myinshi yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inyuma y’Akarere ka Karongi”.

“Imiryango y’Abatutsi yamenyekanye ko yazimye burundu ni 1535. Yari igizwe n’Abantu 5790”.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere yateguwe kuva kera.

Yagaragaje Ibinyamakuru Mpuzamahanga birenga 20 byandikaga ibyaberaga mu cyahoze ari Purefegitura ya Gikongoro, ariko ntihagire igikorwa.

Ati:“Ubwicanyi bwatangiye gukorwa kuva mu Myaka y’i 1960, bwemejwe ko ari Jenoside n’Ibinyamakuru birenga 20 birimo ibyo mu; Bufaransa, Ubwongereza, Ububiligi, Vaticani, ba Ambasaderi b’Ububiligi n’Ubufaransa bari mu Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) n’abandi…

“Bose bavuze ko Ubwicanyi bwo ku Gikongoro buri ku ntera ya Jenoside, kuko bwahitanye Abagabo, Abagore n’Abana bo mu Bwoko bw’Abatutsi”.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko tariki ya 21 Mata 1994, ari tariki y’Amateka mu Rwanda, kuko aribwo hishwe Abatutsi benshi mu gihugu.

Ati:“Tariki ya 21 Mata 1994 ni wo munsi wijimye cyane ku bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko wiciweho abarenga 250,000 mu gihugu hose”.

Yunzemo ati:“By’umwihariko, mu cyahoze ari Purefegitura ya Gikongoro, hiciwe Abatutsi barenga 50.000 baruhukiye mu rwibutso rwa Murambi, mu Cyanika hicirwa abarenga 35.000, i Kaduha hicirwa abarenga 47.311”.

Mu butumwa bwe, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, wari Umushyitsi mukuru muri uyu Muhango, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku muhate wo kwiyubaka nyuma y’Amateka asharira banyuzemo.

Ati:“Ndashimira cyane abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bakomeje kugira mu iterambere ry’Igihugu nyuma y’Amateka asharira banyuzemo. Tuzi neza ko biba bitoroshye ukurikije ibikomeye cyane banyuzemo. Ubutwari bugaragarira mu kubasha kwirenga, ukarenga Ingorane wanyuzemo bityo ugakora ibikomeye kurenzaho”

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Murambi, hashyinguye abarenga 50.000 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu  Muhango kandi, hashyinguwe Imibiri 162 irimo 158 yabonetse mu buryo bwo guhuza Inzibutso n’indi 4 yabonetse mu Murenge wa Kamegeri.

Uru Rwibutso ruri mu Nzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zinjijwe mu Murage w’Isi wa UNESCO. Izi Nzibutso zirimo; Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, urwa Bisesero mu Karere ka Karongi n’urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Amafoto

Hon. Mukabalisa yunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Dr. Bizimana yunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Muri uyu Muhango, hashyinguwe Imibiri 162 irimo 158 yabonetse mu buryo bwo guhuza Inzibutso n’indi 4 yabonetse mu Murenge wa Kamegeri

 

Meya Niyomwungeri, Minisitiri Dr. Bizimana, Hon. Mukabalisa na Hon. Mukabaramba, bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Murambi witabiriwe n’Abaturage.

 

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irenga Ibihumbi 50.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *