Handball: Police HC iyoboye Shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi HT mu mukino w’ikirarane

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police HC yatsinze iy’Akarere ka Gicumbi, Gicumbi HT, ibitego 42-28 mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona wakiniwe ku Kibuga cya Kimisagara mu Mujyi wa Kigali tariki ya 20 Mata 2024.

Ni umukino watangiye saa tanu za Mugitondo, utangira ukomeye ku mpande zombi kuko igice cya mbere cyarangiye Police HC iri imbere n’ibitego 16 ku bitego 14 bya Gicumbi HT.

Ikipe ya Gicumbi HT isanzwe igora ikipe ya Police HC mu marushanwa atandukanye ndetse hakaba ubwo itsinda Police HC.

Umutoza wa Police HC CIP(Rtd) Antoine Ntabanganyimana yatangaje ko yashimye imikinire ya Gicumbi HT ndetse ko muri uyu mukino yabanje guha akazi ikipe abereye umutoza ariko biza kurangira ayitsinze.

Yagize ati:”Gicumbi HT ni ikipe nziza, mwabonye ko mu gice cya mbere yabanje kutugora. Byansabye kubanza Kwitonda niga imikinire yabo, igice cya mbere cyarangiye tubatsinze ibitego 16 kuri 14 ariko igice cya kabari twari twamaze kumenya imikinire yabo tubatsinda ibitego 26 byose kuri 14.”

CIP (Rtd) Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi be muri rusange ariko agaruka ku bakinnyi aherutse gukura mu ikipe ya Gicumbi HT.

Ati:”Abakinnyi banjye bitwaye neza muri rusange, ndabashimira bitwaye neza muri uyu mukino w’ikirarane. Abakinnyi duherutse kugura muri iyi kipe ya Gicumbi bafashije bagenzi babo baje basanga muri Police HC.”

Yakomeje asezeranya abayobozi ba Police y’u Rwanda n’abakunzi ba Police HC ko iyi kipe izitwara neza ikisubiza icyubahiro cyo kuba iya mbere mu makipe yose ya Handball mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yashimiye ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda uburyo bukomeje kubaka ikipe hatagamijwe gusa gutwara ibikombe ahubwo hagamijwe ko ikomeza gukomera by’igihe kirambye.

Umutoza wa Gicumbi HT Mudaharishema Sylivestre bakunze kwita Coach Medard yashimangiye ko ikipe ya Police HC yamurushije bigaragara ariko yemera ko byaturutse ku bibazo ikipe irimo muri ibi bihe.

Yagize ati:”Mu ikipe harimo ibibazo by’amikoro, uyu mukino wari wasubitswe kubera ibibazo byari mu ikipe, mwabibonye ko abakinnyi ari bakeya kandi Handball ni umukino usaba kuba ufite abakinnyi bahagije bakagenda basimburanwa mu kibuga”.

“Mu by’ukuri umuzamu dufite ni umwe gusa nk’uko mwabyiboneye. Igice cya mbere twagerageje gukina kirangira turushwa ibitego bibiri gusa ariko igice cya kabiri bananiwe turarushwa cyane.”

Yakomeje asezeranya abakunzi ba Gicumbi HT ko ibintu bigiye gutungana ndetse ko Gicumbi HT mu minsi iri imbere izaba ikomeye.

Uyu mukino washyize Police HC iza ku mwanya wa mbere wa Shampiyona ikaba izigamye ibitego 95.

Biteganyijwe ko mu mpera z’icyumweru gitaha Police HC izakomeza imikino ya shampiyona.

Tariki ya 27 Mata 2024 izakina na Gorilla HC na UR Huye, tariki ya 28 Mata 2024 ikine na Nyakabanda HC na APR HC.

Amafoto

Police HC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *