Kwibuka29: I Mwulire bashimye Ubutwari bwaranze abagabo n’abagore barwanishije Amabuye birukana Interahamwe

I Mwirire mu Karere ka Rwamagana bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa ku butwari bwaranze abagabo n’abagore barwanishije amabuye birukana interahamwe kugeza aho hitabajwe indege n’amasasu biba aribyo byifashishwa mu kubica.

Kuri uyu munsi kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 28 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse.

Bamwe mu barokokeye aha i Mwurire bagaruka ku butwari bwaranze abagabo n’abagore barwanishije amabuye birukana interahamwe, bakavuga ko ibi bikorwa byo kwirwanaho byari bikubiyemo isomo ry’urukundo n’ubutwari abakiri bato bakwiriye kwiga.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Innovasiyo, Ingabire Paula yihanganishije imiryango yashyinguye ababo ndetse n’abarokotse muri rusange, abasaba kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza urugendo rwo kwiyubaka basigasira ibimaze kugerwaho.

Ubuhamya bugaragaza ko  mu Karere ka Rwamagana abantu barenga ibihumbi 80 bari bamaze  kwicwa  mu byumweru bibiri mbere y’uko Inkotanyi zihagera.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Innovasiyo, Ingabire Paula yihanganishije imiryango yashyinguye ababo ndetse n’abarokotse muri rusange

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *