Conakry: Perezida Kagame yatashye Umuhanda wamwitiriwe


image_pdfimage_print

Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry.

Ni ibikorwaremezo igihugu cya Guinea cyitiriye Perezida Paul Kagame.

Ni ibikorwaremezo kandi byitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry ndetse na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kandi Perezida uri mu ruzinduko mu gihugu cya Guinea ari kumwe na Perezida w’iki gihugu Col. Mamadi Doumbouya, bahuye n’abanyeshuri baturuka mu bice bitandukanye bya Guinea, bitegura kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza muri iki gihugu.

Ni igikorwa cyabereye ku ishuri rya Gisirikare rya Guinea.

Amafoto

Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinea, Col. Mamadi Doumbouya mu muhango wo gutaha ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro Ifoto/Urugwiro Village

 

Ibi bikorwaremezo igihugu cya Guinea cyabyitiriye Perezida Paul Kagame (Ifoto/Urugwiro Village)

 

Abaturage ba Guinea beretse urugwiro Perezida Kagame (Ifoto/Urugwiro Village)

 

Uyu muhanda ugezweho uhuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry (Ifoto/Urugwiro Village).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *