Kwibuka29: Hagiye kumurikwa Ubushakashatsi bugaragaza umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi

Ubushakashatsi bwari bumaze imyaka 2 bukorwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi, uyu mwaka burashyirwa ahagaragara bukazaba bukubiyemo ibyo benshi bibaza ku mwihariko w’aka Karere muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, benshi by’umwihariko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside bagaragaza ko hari amakuru bagikeneye kuyimenyaho.

Umuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yavuze aka Karere kamaze imyaka 2 mu bushakashatsi, buzasubiza byinshi byibazwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.

Ni ubushakashatsi akarere kavuze ko burimo gukorwa n’umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Nshimiyimana Augustin bukaba bugeze kuri 90%.

Buzarangira butwaye miliyoni 22.8 Frw, bwakorewe mu mirenge yose uko ari 18 igize aka karere.

Imibare y’agateganyo y’abatutsi baguye mu karere ka Rusizi ni ibihumbi 25 451.

Gusa haracyakenewe amakuru y’abaguye mu Kivu, umugezi wa Rusizi, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, abishwe bagerageza kwambukira ku mipaka aka karere gahana n’ibindi bihugu n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *