Kwibuka29: Abakunzi ba Liverpool mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Gakenke banaremera Abarokotse

Abakunzi b’Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza bazwi nka “Rwanda Reds”, basuye Urwibutso rw’abazize Jonoside yakorewe Abatutsi rwa Gakenke, mu Murenge wa Kivuruga, banaremera Abacitse ku Icumu batishoboye.

Iki gikorwa kitabiriwe n’Abafana basaga 120 bahagaririye abasaga 2000 babarizwa muri iri tsinda ry’abafana.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahagurukiye kuri Buranga, ku Muhanda Gakenke-Musanze.

Nyuma y’uru Rugendo, aba bakunzi bahawe ikaze n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kivuruga, Bwana Kabera Jean Paul, hakurikiraho Ubuhamya bwa Nsengimana Alfred warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komine Nyarutovu, yaje kubyara Akarere ka Gakenke.

Mu Buhamya bwe, Nsengimana yagarutse ku Mateka yaranze Abanyarwanda mbere y’Umwaduko w’Abazungu, nyuma y’uko bageze mu Gihugu no mu gihe cya Jenoside.

Yavuze ko abanyarwanda bari basanzwe babana neza muri aka gace, ariko nyuma y’uko abazungu (Abera) bageze mu Rwanda, no muri aka Karere naho ivangura rishingiye ku Moko ritahatanzwe.

Nyuma y’Ingoma ya Cyami, yabwiye aba bakunzi ba Liverpool ko ubuzima butaboroheye, kuko Mbonyumutwa Dominiko wayoboye u Rwanda mu 1961-1962, itoroheye Abatutsi, ibi bikaba byaraje guhumira ku mirari, aho bivuzwe ko uyu Mbonyumutwa yakubiswe Urushyi n’Insoresore z’Abatutsi, bamwe barameneshwa bahungira mu Mahanga, abandi baricwa.

Ati:”Ubuzima bwaje kuba bubi ariko dukomeza kububamo. Ingoma ya Mbonyumutwa irangiye, iya Kayibanda nayo ntabwo yaboroheye”.

“Ku Ngoma ya Perezida Habyalimana Juvenal wayoboye u Rwanda guhera mu 1973 kugeza mu 1994, yo yaje ari rurangiza, kuko nubwo yavugaga ko ari Leta y’Ubumwe ahubwo yatsikamiraga Abatutsi aho kubanisha abanyarwanda bose”.

“Nkange nari Umwalimu mu 1990 ubwo hatangiraga Urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko ntabwo ubuyobozi bwo muri aka gace bwanyoroheye, kuko buri Cyumweru nakoraga Urugendo rwa Kilometero 10, njya kuri Supurefegitura ya Busengo kwitaba ngo nsobanure ukuntu Inkotanyi zateye Igihugu kandi nari ntarazibona”.

“Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Abatutsi barameneshejwe, baricwa, barasenyerwa ndetse abandi bajugunywa mu Migezi n’Inzuzi zikikije aka gace, harimo Mukungwa na Nyabarongo, abandi bagahambwa ari bazika bazizwa ko ari Abatutsi”.

“Uko iminsi yashiraga, twakomeje kubaho nabi, ariko ntabapfira gushira nk’uko Bagosora Théoneste wari umwe mu bacuramugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi yabyifuzaga”.

Bwana Nsengimana yasoje Ubuhamya bwe ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse zikanasindagiza abayirokotse.

Mu Ijambo rye, Bwana Twagirimana Hamuduni ukuriye Ibuka mu Karere ka Gakenke, yashimiye Abafana ba Liverpool mu Rwanda kuba bahisemo gusura uru Rwibutso no kuremera abarokotse bo muri kano Karere, kuko byabakoze ku Mutima.

Ati:”Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko byagenze mu gihugu hose, no muri aka Karere ntabwo kasigaye. Twahuye n’akaga nk’uko uwatanze Ubuhamya yabigarutseho, ariko ntabwo twazimye”.

“Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka Karere ka Gakenke babaye nk’abanyarwanda bishimiye Igihugu cyabo, kandi bakomeza gusindagizwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Yunzemo ati:”Ndashimira Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikongera gusubiza ubuzima abari barambambuwe mu Gihugu cyabo”.

Bwana Butera Safari Freud, Umunyamabanga w’Itsinda ry’abafana ba Liverpool mu Rwanda wavuze mu izina ry Bwana Afurika Innocent Perezida w’abafana, yasabye bagenzi be kwimakaza ubumwe no kungendera kure icyakongera gutandukanya abanyarwanda.

Ati:”Nk’abafana, iyo Ikipe itsinze buri wese yishimana na mugenzi we atitaye ku kindi icyo aricyo cyose”.

“Abanyarwanda bakoze Jenoside babuze indangagaciro remezo iranga umuntu, ariyo kubaha Ikiremwamuntu”.

“Mu izina ry’abafana ba Liverpool mu Rwanda, nihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace, mbasaba gukomera no gutwaza gitwari baharanira icyabateza imbere”.

Asoza yagize ati:”Njye nawe dufatanyije, tugomba guhanira ko Jenoside itazongera ukundi”.

Niyonsenga Aimé Francois, Visi Meya wungurije w’Akarere ka Gakenke wavuze mu izina rya Meya w’Akarere ka Gakenke utabonetse, yatangiye Ijambo rye yereka abakunzi ba Liverpool ishusho y’Akarere ka Gakenke, n’amateka yakagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha, yagarutse ku ruhare rwa bamwe mu bari mu butegetsi bari ku isonga mu gihe cya Jenoside bavukaga mu Makomine yahujwe akavamo Akarere ka Gakenke.

Yavuze ku ruhare rwa Fabien Neretse na Nahimana Ferdinand wayoboraga Radio Television Libre de Milles Collines (RTLM).

Ku ruhare rwa Nahimana Ferdinand wayoboraga RTLM, yavuze ko nk’Umuntu wayoboraga iyi Radio by’umwihariko unavuka muri aka gace, yakoresheje iyi Radio mu kubiba urwango rwo kurimbura Abatutsi bari batuye muri aka gace.

Aha, yavuze ko iyi Radio yavuze ko Col. Kanyarengwe Alex wayoboraga FPR-Inkotanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye kandi yishwe n’Inkotanyi yasanze.

Ibi bikaba byarakongeje Jenoside muri aka Gace, kuko ari naho havukaga Kanyarengwe.

Ibi iyi Radio yabikoze ishaka kumvisha abaturage ko Inkotanyi zishe “Umwana wabo”, ko bityo nabo bakwiriye kumaraho Abatutsi mu rwego rwo kwihorera.

Bwana Niyonsenga, yasoje Ijambo rye ashimira ab abakunzi ba Liverpool kuba baratekereje gufata mu Mugongo abarokotse bo muri aka Karere, by’umwihariko anashimira abarokotse ku mpano idasanzwe batanze yo gutanga imbabazi n’ubwo byari bigoye.

Nyuma yo guhabwa Inka, Nkundusenga Wellars mu Murenge wa Mugunga na Muhayemungu Antoniya wo Murenge wa Muzo, bashimiye byamazeyo itsinda ry’abafana ba Liverpool mu Rwanda, babizeza ko bazakora ibishoboka byose bakazifata neza mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu iterambere.

Nkundusenga Wellars yagize ati:”Mu by’ukuri kubona amagambo navuga biragoye. Inka ni ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti hagati y’uwayitanze n’uwayihawe”.

“Mu minsi ishize nari nazimije Igicaniro Inka yange yapfuye, ariko aba bakunzi ba Liverpool bongeye kungarurira Ikizere cy’ubuzima”.

“N’ubwo ari abakunzi ba Liverpool ibarizwa mu Bwongereza, ariko ni abanyarwanda. Ndabashimira Umutima w’Urukundo batweretse kandi mbasabiye Umugisha ku Mana ndetse n’Ikipe ya Liverpool bafana izage ihorana intsinzi”.

Iki gikorwa cyasojwe no kuremera abantu 5 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahawe Inka mu rwego rwo gukomeza kubasindagiza mu Rugendo rw’Ubuzima nyuma yo kurokoka.

Urwibutso rw’Akarere Buranga mu Karere ka Gakenke rushyinguyemo Imibiri isaga 1886 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imiryango isaga 121 y’abari batuye muri aka Karere yishwe yose ku buryo nta warokotse.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *